AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Prof Bayisenge yavuze impamvu SOS itafunze nk’ibindi bigo byakira abana b’imfubyi

Yanditswe Dec, 21 2021 19:38 PM | 52,417 Views



Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge yavuze kuba SOS aricyo kigo cyasigaranye inshingano zo kurera abana b'impfubyi, ari ukubera ko imikorere yabo itandukanye n'iy'ibindi bigo by'impfubyi byahozeho.

Bamwe mu barerewe mu rugo rw'abana rwa SOS bashima uburyo bakurikiranywe, bagahabwa uburere bwatumye bavamo abantu b'ingirakamaro.

Rudasingwa Vedaste umwe mu barerewe muri SOS village d'enfants nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yakuye indangagaciro zikomeye mu gihe yamaze arererwa muri uyu muryango.

Kuri ubu Rudasingwa ni umuganga mu bitaro bya kaminuza bya Kigali, akaba avuga ko n'ubwo imyigire ye yabanje kugorana SOS yamukurikiranye kugeza aya magingo.

Umuhuzabikorwa wa SOS village d'enfants, Kwizera Jean Bosco avuga ko baterwa ishema n'abana barererwa muri iki kigo, bakababazwa n'abahabwa imiryango bakayivamo bagasubira mu muhanda.

Kuva mu mwaka wa 2016 hashyizweho gahunda yo kurerera abana bose mu muryango hakurwaho ibigo by'impfubyi byari hirya no hino mu gihugu. 

Prof Jeannette Bayisenge asobanura ko kuba iki kigo aricyo kigo cyasigaranye inshingano zo kurera abana b'impfubyi, ari imikorere yabo itandukanye n'iy'ibindi bigo by'impfubyi byahozeho ariko bikaza gufungwa.

SOS village d'enfants yatangiye ibikorwa byo kurera abana b'impfubyi kuva mu 1979 kuva icyo gihe kugeza ubu, abana 22,108 nibo bamaze kuharererwa.

Mbabazi Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage