Yanditswe Jul, 14 2021 17:08 PM | 53,152 Views
Kuri uyu wa Kane Polisi
y’u Rwanda yerekanye uwitwa Niyonzima
Valens w’imyaka 41, wafashwe akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi
hakoreshejwe uburiganya.
Uyu mugabo yahamagaraga abantu ababwira ko ari umukozi wa MTN na RURA, akoherereza ubutumwa buhimbano abantu ababwira ko aboherereje amafaranga bityo ko bayamusubiza bakanze imibare runaka, babikora uko ababwiye ayo bafite kuri telefoni agahita ayabatwara.
Yafatiwe mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.
Niyonzima avuga ko yatangiye ubu bujura muri 2017, ko amaze kwiba abantu barenga 150, amafaranga arenga 2.5M.
Yafatanywe telefoni 3 na Sim cards 17 zakoreshwaga muri ubwo bujuru.
Niyonzima aravuga ko yicuza ko yahemukiye abaturarwanda kandi akavuga ko azagira uruhare mu kugaragaza n’abandi bakora bene ubu bujuru.
Umuvugizi wa Polisi y’’u Rwanda, CP John Bosco Kabera asaba abantu kwinda ibikorwa by’ubujura, ahubwo bagakoresha amaboko yabo kuko polisi itazahwemo gufata no gushyikiriza ubutabera abishora muri bene ibi ibikorwa.
Ingingo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, abihamijwe n’urukiko yakatirwa igifungo cy’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru