Yanditswe Dec, 28 2021 18:49 PM | 107,704 Views
Polisi y’u Rwanda yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, iha abaturage batishoboye inzu zo guturamo ndetse n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho myiza bifite agaciro hafi miliyari imwe mu mafaranga y'u Rwanda.
Mu Mujyi wa Kigali ibi bikorwa bya polisi byibanze kuri gahunda zo gushishikariza abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID19.
Uturere tugize uyu mujyi n'imirenge hateguwe amarushanwa y'ubudasa, mu kubahiriza izi ngamba hakagenda hakorwa udushya dutandukanye.
Umurenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, niwo wahize iyindi 35 igize uyu mujyi, Ubuyobozi bw'uyu murenge bwashyikirijwe imodoka naho akarere ka Kicukiro niko kaje ku mwanya wa mbere gahabwa igikombe.
Muri uyu mujyi kandi hatanzwe inzu ku mukecuru
utishoboye mu murenge wa Nduba.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko n'ubwo hasojwe aya marushanwa ku bijyanye n'ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID19, urugendo rukiri rurerure.
Mu ntara y'Iburengerazuba abaturage bamurikiwe imwe mu mishinga Polisi yateye inkunga, irimo coperative 6 z'abagore bahoze bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka butemewe, ni Imishinga yatwaye amafaranga angana na miliyoni 40.
Abafashijwe bishimira ko yabafashije kureka ubucuruzi butemewe bwabagiragaho ingaruka mbi.
Gusoza uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda, mu ntara y'Iburasirazuba byabereye mu karere ka Gatsibo, hakaba harubatswe Inzu 7 ni ukuvuga imwe muri buri Karere, zikaba zahawe abaturage batishoboye, ubwogero bw'inka bugera kuri 13, ingo zigera ku 1458 zihabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba, abaturage bagera ku gihumbi batangirwa ubwisungane mu kwivuza.
Imiryango 4 yorojwe Inka byose bitwara
ingengo y'imari y'amafaranga miliyoni zisaga 291.
Naho mu ntara y'Amajyaruguru iki gikorwa cyabereye mu
karere ka Burera, Uwamahoro Angelique utuye mu Murengewa
Cyanika mu Kagali ka Gisovu wari umaze imyaka 4 atagira icumbi, yashyikirijwe
inzu yo kubamo kandi igezweho.
Ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo gutaha ibikorwa Police y’u Rwanda byabereye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Mushishiro, aho Umuryango wa Rwihandagaza Fidel washyikirijwe inzu igezweho nyuma yo kwimurwa mu manegeka aho bari batuye bonyine.
Uyu musaza avuga ko gutuzwa hamwe n’abandi ku mudugudu bizamufasha
kugira amasaziro meza.
Muri iyi ntara polisi yubakiye abatishoboye inzu 8, ingo 1070 ziracanirwa hakoreshejwe amashanyarazi aturuka ku mirasire
y'izuba.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibi bikorwa remezo bahawe n'ubu bufasha, ku buryo bizababera inzira nziza yo kwirinda ibyaha no gutangira amakuru ku gihe aho bakeka ko haba intandaro y'ibyaha.
Muri kwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi mu gihugu hose hubatswe Inzu 30, Imirasire y’izuba yacaniye ingo 4,578, imiryango 1600 yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, koperative 11 zahawe ibikoresho bigezweho bibafasha kwiteza imbere, aborozi b'inka bubakiwe ubwogero bw’inka 13 ndetse imiryango 4 yorojwe inka, imodoka imwe yatanzwe ku bufatanye bwa polisi n'umujyi wa Kigali.
Ni bikorwa byose hamwe
byatwaye amafaranga y'u Rwanda asaga Miliyoni 997 Frw.
Jean Paul Turatsinze
Umubare w'abasoje amasomo muri UR muri 2023 ukubye inshuro hafi 3 uwayasoje mu myaka 30 mbere y ...
8 minutes
Soma inkuru
FRVB ihanze amaso Petit Stade nk’igisubizo cy’ibibazo byo kutagira ibibuga bigezweho
1 hour
Soma inkuru
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
3 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru