Yanditswe Nov, 26 2018 22:31 PM | 25,265 Views
Polisi y'u Rwanda n’iyubutaliyani umutwe wayo ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu uzwi nka Carabiniere baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza umubano w’izi nzego zombi. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa mbere mu biganiro hagati y'umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, DCG Dan Munyuza n' umuyobozi Mukuru wa Carabinieri, Giovanni Nistri uri mu ruzinduko rw' akazi mu Rwanda.
Umuyobozi mukuru w'umutwe wihariye wa Polisi yo mu Butaliani ushinzwe
umutekano w’imbere uzwi nka Carabinieri wari kumwe n'abandi bayobozi barimo
uhagarariye icyo gihugu mu Rwanda bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi mu masaha ya mugitondo. Yakiriwe
mu cyubahiro n'abayobozi ba Polisi y'u Rwanda bari barangajwe imbere n'umuyobozi wayo Mukur, DCG Dan Munyuza.
Nyuma y' ibiganiro by' abo, aho uyu mushyitsi yanagaragarijwe umwe mu musaruro w' ubufatanye bwa polisi y' u Rwanda na polisi y’ubutaliyani muri rusange, ahanini ushingiye ku mahugurwa y'abasirikare b' u Rwanda agamije gukarishya ubumenyi mu nshingano zinyuranye, aba bayobozi bombi bagaragaje gushimishwa n'intambwe imaze guterwa.
Uyu muyobozi wa polisi y'ubutaliyani ashimangira ko ubufatanye bafitanye na Polisi y'u Rwanda bunibanda mu kunoza amahame n'umuco uhuriweho na Polisi zombi mu kuzuzuza inshingano bafite zirimo kurengera uburenganzira bwa muntu n' iyubahirizwa ry' amategeko. Umuvugizi wa Polis, CP John Bosco Kabera avuga ko izi nzego zisanganywe amasezerano y'ubufatanye agiye kumara imyaka ibiri, ariko ngo hari byinshi bimaze gukorwa. Ati, "Bakoze amahugurwa y'abapolisi barinda umutekano ku kibuga cy' indege, bakoze amahugurwa ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, bakoze amahugurwa y' umutwe wa Polisi y'umutwe wohariye (special intervention Force), bakoze amahugurwa ku kubungabunga umutekano n' umudendezo rusange wa rubanda (Public order mgt), bakoze amahugurwa ajyanye n' umutekano ukorwa n' imbwa (Canine Brigade)."
CP Kabera agaragaza ko binyuze muri ubu bufatanye
hateganywa andi mahugurwa ajyanye no guhangana n' iterabwoba kimwe n' umutekano
wo ku mipaka. Jenerali Nistri yanasuye ikigo cyita ku bakorewe ihohoterwa
rishingiye ku gitsina (Isange One Stop Cennter) aho yasobanuriwe ibikorwa
byacyo mu byiciro binyuranye ndetse anasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
ku Gisozi, aho yagaragarijwe amateka y' u Rwanda kugera ubwo hategurwaga
hakanakorwa Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abasaga miliyoni. kuri uyu
rwibutso uyu mushyitsi yanashyize indabyo anunamira imibiri y' abazize Jenoside
yakorewe abatutsi mu 1994 basaga 250 bahashyinguye.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru