Yanditswe Oct, 11 2021 16:37 PM | 38,711 Views
Umuyobozi wa Carabinieri, urwego rushinzwe umutekano rwo mu Butaliyani, Lieutenant General Teo LUZI uri mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere
yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa polisi y’u Rwanda yizeza ubufatanye mu
gukomeza kunoza imikoranire y’impande zombi.
Mu biganiro impande zombi zagiranye, zishimiye ibimaze kugerwaho kuva muri 2017 ubwo Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani zasinyaga amasezerano y’ubufatanye.
Basobanuriwe imikorere ya polisi y’u Rwanda, yizeza kuzakomeza guteza imbere ubufatanye busanzwe ku mpande zombi.
Lieutenant General Teo LUZI yagize ati “Polisi y'u Rwanda ni urwego ntangarugero n'abandi bareberaho muri ibi bihugu byo muri Afurika yo hagati no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, akaba ariyo mpamvu y’uru ruzinduko rugamije kwerekana ko tuzakomeza gufatanya duteza imbere ubu bufatanye mu nzego zinyuranye. Turi kumwe n'umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, twahisemo ahantu h’ingenzi twakomeza gufatanya mu gihe cy'imyaka 10 iri imbere y'ubufatanye.”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza we yagarutse ku bufatanye bwa Polisi zo mu bihugu byombi, mu kubungabunga umutekano hirya no hino ku isi.
Ati “Ni ubufatanye bushingiye mu kungurana ubumenyi n’ubunyamwuga muri Polisi binyuze mu mahugurwa menshi polisi yo mu Butaliyani yagiye iha abapolisi bo mu Rwanda.”
“Igihe cyose Polisi y'u Rwanda igize icyo yunguka mu bijyanye no kongererwa ubushobozi, ubu bumenyi tubusaranganya n'abandi bapolisi bo mu bindi bihugu byo muri Afurika ku buryo tujyana muri iri terambere. Nkurikije gahunda mufite muzasura ishuri ry’abapolisi bakuru ku buryo muzibonera ko abanyeshuri bo muri iri shuri atari abanyarwanda gusa muzahasanga ibihugu nka 7 bihagarariwe muri aya mahugurwa, bivuga ko ibyo mudusangiza natwe tubisangiza abandi mu nyungu z'umutekano kuri uyu mugabane wa Afurika.”
Abapolisi b'u Rwanda basaga 900 bamaze kongererwa ubumenyi mu nzego zinyuranye binyuze muri ubu bufatanye bw’u Rwanda n’u Butaliyani.
CG Munyuza yanagaragaje ko bifuza gushyira imbaraga muri gahunda zo guhashya iterabwoba, ibyaba by’ikoranabuhanga n’ibindi byaha by’inzaduka byambukiranya imipaka.
Bosco Kwizera
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru