AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Polisi yerekanye ukekwaho ubwambuzi bushukana yiyita umukozi wa MTN

Yanditswe Sep, 13 2021 19:46 PM | 131,952 Views



Kuri uyu wa Mbere Polisi yerekanye uwamburaga amafaranga abaturage abashuka yifashishije telefoni, akaba yafatiwe mu Karere ka Rusizi amaze kwambura umuntu amafaranga 307,778 ayakuye kuri telefoni ye mu buryo bwa Mobile Money.

Ubwo yafatwaga yari amaze kuyambura umuturage wo mu Karere Ka Gasabo, Umurenge wa Kimuhurura afatirwa mu Karere Rusizi, Umurenge wa Nkungu.

Yasobanuye ko kugira ngo yambure abantu yiyitaga umukozi wa MTN.

Yagize ati ”Nabanzaga koherereza ubutumwa bugufi bw’ubuhimbano bugaragaza ko hari amafaranga runaka nohereje kuri telefoni y’umuntu, ako kanya nahitaga mpamagara uwo muntu nkamubwira ko hari amafaranga y’umukiriya ayobeye kuri telefoni ye kandi agomba guhita ayansubiza atabikora nkahita mfunga umurongo we wa telefoni. Iyo yabyemeraga nahitaga mubwira amabwira akurikiza harimo gukanda imibare, yahitaga ayikanda tukirimo kuvugana akohereza amafaranga namubwiye nkanamubwira nimero ya telefoni ayohorezaho. Ni muri ubwo buryo nambuye uriya muturage amafaranga arenga ibihumbi 300.”

Ubwo bwambuzi bushukana ngo yabutangiye kuva mu mwaka wa 2020, akaba yari amaze kwambura abantu amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300.

Nizeyimana Abby wambuwe n'uyu wafashwe, yavuze ko yabanje kumushuka amubwira ko konti ye ya Mobile Money yafunzwe.

Ati  ‘’Tariki ya 23 Nyakanga uyu mwaka nabonye ubutumwa bugufi bumbwira ko nohererejwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 45. Maze kuyisoma nahise mbona indi ako kanya imbwira ko telefoni yanjye ifunzwe, muri ako kanya nahise mpamagarwa n’umuntu ambwira ko ari umukozi wa MTN, ambwira ko hari umukiriya wabo wibeshye akohereza amafaranga ahatari ho.”

Nizeyimana yakomeje avuga ko uwo muntu yamubwiye imibare akanda kuri telefoni ye nawe arabikora birangira yohereje amafaranga ibihumbi 35.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yafashe uriya ucyekwaho kumwambura, anagira inama abandi bantu kuba maso bakajya babanza kugenzura neza ubutumwa bohererejwe kuri telefoni ko ari ukuri.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko Uwizeyimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bambuwe.

Yagize ati” Uyu ni umwe mu bacyekwaho ubwambuzi nk’ubu barimo gushakishwa, abantu benshi bagiye batugezaho ibibazo ko bamburwa mu buryo butandukanye. Polisi yahise itangira iperereza hafatwa umwe mu bakoraga ibyo bintu ariwe uyu wafashwe. Turakangurira abantu kuba maso bakajya babanza kugenzura ubutumwa babonye kuri telefoni zabo bakareba ko bwizewe ndetse ko ari umwimerere.”

CSP Sendahangarwa yanaburiye abafite ingeso mbi yo kwambura abaturage mu buryo ubwo aribwo bwose, ababwira ko ari ikibazo cy’igihe gusa naho ubundi n’abatarafatwa bazafatwa.

Yabakanguriye gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane aho guhora bategereje gukora ibyaha.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira