Yanditswe Jan, 09 2022 10:40 AM | 12,403 Views
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, yeretse itangazamakuru uwitwa Nsengiyumva umuturage wafatanywe litiro 187 z’ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Kanyanga, ubwo yageragezaga ku cyinjiza mu Rwanda agikuye mu gihugu cya Uganda.
Polisi yavuze ko yongera kwibutsa abaturage bakigerageza gucuruza ibiyobyabwenge kubihagarika.
Uyu muturage wo mu Murenge wa Kiyombe ho mukarere ka Nyagatare, ari naho yafatiwe saa munani zijoro akurikiranyweho icyaha cyo gutunda no gutwara ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizerimana Hamdun yavuze ko aba bantu bakoresha amayeri mu kwinjiza iki kiyobyabwenge, aba bakaba barimo n'uyu mugabo na bagenzi be nubwo bitabahiriye.
Kugeza ubu ibiyobyabwenge bikoreshwa cyane biza ku isonga mu karere ka Nyagatare, ni inzoga z'inkorano zizwi nka muriture, ibikwangari, kanyanga n’izindi.
Haniyongeraho kandi urumogi
rwinjizwa rwihishwa n’abaruvana hanze mu bihugu by’ibituranyi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru