Yanditswe Jul, 22 2021 07:18 AM | 15,163 Views
Polisi y'u Rwanda yeretse abanyamakuru, bamwe mu bantu 5 bakekwaho ibyaha
by'ubujura bwa moto mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kuniga ba nyirazo bakabatwara
moto zabo.
Aba bagabo ubwabo bemera ko bategaga abamotari mu masaha y'urukerera, bagera mu gace ko ku giti cy'inyoni bakabatwara moto zabo bakazigurisha.
Umwe mu bamotari wibwe moto witwa Sayinzoga Jean Pierre, asobanura ko yibwe moto ye mu kwezi gushize, aho abo bajura umwe muri bo ngo yamuteze bisanzwe, bagera ahantu baramufata batangira kumuniga bamuheza umwuka, ari nabwo bamutwaye moto ye.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko hari hashize igihe bakurikirana abajura biba moto, kandi aba bakekwaho ubu bujura bagiye gushyikirizwa urwego rw'ubugenzacyaha RIB ngo hakorwe iperereza bakazashyikirizwa inkiko.
Yasabye abaturage bakorerwa ibyaha nk'ibyo, kujya batanga amakuru kugirango ababikoze bakurikiranwe.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru