Yanditswe Jul, 25 2021 09:13 AM | 23,237 Views
Polisi
y’ u Rwanda yagaragaje abagabo bane, bakekwaho icyaha cyo kwiba moto
bakazijyana mu igaraje rikorera mu karereka Muhanga ry’umugabo witwa Mudahemuka
Francois, bakazihindurira ibyapa biziranga hamwe n’ibyuma byazo bakongera
bakazigurisha.
Aba bagabo bavuga ko akenshi baziba bakoresheje imfunguzo z’incurano, bagacunga aho umuntu yayiparitse bagahita bayatsa bitabagoye bakayitwara bakajya kuyihindura
Aba bagabo bavuga ko bafashwe bari bamaze kwiba moto zirindwi, aho inyinshi bazikuye mu Mujyi wa Kigali bazibye aba motari, bakazijyana i Muhanga kuzihindura.
Uretse ny’ir’iryo garaje wabakingiraga ikibaba, harimo n’umukanishi wazihinduraga, uwazibaga n’uwazanaga ibyuma byo gusimbura ibyari bisanzwemo.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko abajura bakomeje guhindura amayeri, gusa ariko akanavuga ko ntacyo bazakora ngo kireke kumenyekana.
Mu gihe iki cyaha cyabahama, bashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 2 ndetse n’ihazabu ya miliyoni byiri mu mafaranga y’u Rwanda.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru