Yanditswe Dec, 24 2021 16:41 PM | 90,945 Views
Mu gihe habura amasaha make ngo hizihizwe umunsi mukuru wa Noheli, abaturage basabwe kuyizihiza bazirikana ko icyorezo cya Covid19 cy'igihari bityo bakazirikana ingamba zo kukirinda.
Ni mugihe ku munsi ubanziriza noheli benshi mu batuye mu mujyi wa Kigali, bagiye kuyizihizanya n'imiryango yabo hirya no hino mu Ntara.
Muri gare mpuzamahanga ya
Nyabugogo uko amasaha yicumgaga yegera umugoroba, niko abantu barushagaho kuba
benshi, ndetse bamwe bakagaragaza ko bigoye kubona imodoka zibageza iyo bagiye.
Uwitwa Murwanashyaka Innocent wari werekeje mu karere ka Nyanza yagize ati "Nashakaga kujya gusangira n'umuryango ariko kugerayo biragoye."
Nyirahabimana Jeannette we ati "Hano hari abantu benshi cyane ariko kugira ngo ubone imodoka biragoye."
Abakora mu kazi ko gutwara abantu n'ibintu bavuga ko bafatanyije n'izindi nzego barimo gufasha abaturage kubona uko bagera mu miryango yabo, hirindwa amakosa yatuma abagenzi bahendwa kandi hanazirikanwa kwirinda icyorezo cya Covid19.
Umuvugizi wa Polisi, John CP Bosco Kabera yasabye abaturage ko aho bari hose bazirikana kwizihiza iminsi mikuru nirinda icyorezo cya Covid19, kuko muri ibi bihe cyakajije umurego.
Yagize ati "Muntu ushaka kwizihiza Noheli, izihize noheli uyizihizanya n'amabwiriza agamije kwirinda Covid19."
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abaturage ko nubwo bitandukanye n'uko byahoze kuko igihugu n'isi biri mu bihe bidasanzwe byo guhangana n' icyorezo cya Covid19, bakwizihiriza iyi minsi mikuru mu miyango.
Inzego z' umutekano kandi zisaba ko muri rusange abaturage bakomeza kuba maso mu kwicungira umutekano muri rusange, haba mu gutanga amakuru hakiri kare, ndetse banazirikana ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19.
Fiston Felix Habineza
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru