Yanditswe Apr, 23 2021 19:22 PM | 18,376 Views
Mu gihe hakomeje igikorwa cyo gushyira camera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga ku muhanda, Polisi y'Igihugu yasabye abashoferi kudacunganwa nizo Camera ahubwo bagaharanira gukurikiza amategeko y'umuhanda.
Polisi ivuga ko izi camera icyo zifasha ni uko zunganira abapolisi mu ku bungabunga umutekano wo mu muhanda.
Izi camera zishyirwa ahantu ku buryo utwaye ikinyabiziga hari umuvuduko aba atagomba kurenza, zigafata amakuru yikinyabiziga nyuma akazacibwa amande.
zimwe muri izi camera usanga zishinze ahantu, izindi ziterekwa ku mihanda.
Umumotari witwa Nshimyumunyurwa avuga ko we nta kibazo agira kuri camera, kuko ziba ziri ahantu hari icyapa cyerekana umuvuduko atagomba kurenza.
Avuga ko iyo abonye icyapa akora ibyo kimutegeka.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, agira inama abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko kuko izi camera zaje kunganira abapolisi ku bungabunga umutekano wo mu muhanda.
Yagize ati “Niba warize amategeko y'umuhanda, ukiga gutwara ibinyabiziga ukaba warakorewe ubukangurambaga nka Gerayo Amahoro ukarenga ku mategeko, ubwo igisigaye ni uko ahari umupolisi abikubaza.”
“Haracyari na kare kuko hari igihe uzajya ugera nka Rusomo uyibone, nugera Nyagatare uyibone, hari gahunda ndende ariko icyangombwa ni ukudacunganwa na camera.”
Ku bijyanye no kuba izi camera hari aho zishyirwa hihishe, polisi y’u Rwanda ivuga ko abaturage baba barabwiwe ibyo bakwiye gukora, harimo kubahiriza amategeko y'umuhanda, bityo iyo babirenzeho batagombye kumva ko bari bubwirwe aho ubahana aherereye.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y'umuhandaFiston Felix HABINEZA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru