Polisi y'Igihugu na RCS zasubijwe muri Ministeri y'Umutekano

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Polisi y'Igihugu na RCS zasubijwe muri Ministeri y'Umutekano

Yanditswe Dec, 17 2021 12:38 PM | 83,520 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Polisi y'Igihugu ndetse n'Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa, RCS zasubijwe muri Ministeri y'Umutekano iherutse guhabwa minisitiri mushya, Alfred Gasana watangaje ko ubufatanye bw'inzego z'ubuyobozi ndetse n'abaturage aribyo azashingiraho mu kuzuza neza inshingano ze.

Kuva mu mwaka wa 2016, Polisi y'igihugu na RCS zarebererwaga na Minisiteri y'Ubutabera.

Minisitiri w'Umutekano, Gasana Alfred yavuze ko umutekano w'igihugu ari wo shingiro ry'iterambere bityo ko buri wese uhereye ku muturage agomba kuwugiramo uruhare.

Mu muhango wo gushyikiriza minisiteri y'umutekano inyandiko zikubiyemo ibijyanye n'inshingano z'izi bigo zari zifitwe na minisiteri y'ubutabera, Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko minisiteri ayoboye izakomeza gukorana bya hafi n'iy'umutekano ko zombi zifite aho zihuriye.

Minisiteri y'umutekano mu gihugu yaherukaga kugira minisitiri kugeza muri Mata 2020, mbere yaho ikaba yari imaze imyaka 4 yarasheshwe.


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame