Polisi y' u Rwanda n'iya RDC ziyemeje kurushaho guhashya imitwe y'iterabwoba

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Polisi y' u Rwanda n'iya RDC ziyemeje kurushaho guhashya imitwe y'iterabwoba

Yanditswe Dec, 13 2021 14:50 PM | 50,532 Views



Polisi y' u Rwanda n' iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, zatangaje ko zigiye kurushaho gukorera hamwe mu rwego rwo guhashya imitwe y'iterabwoba ndetse n'ibyaha byambukiranya imipaka. 

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere ubwo umuyobozi wa Polisi ya RDC, Gen Amuli Bahigwa Dieudonne yatangiraga uruzinduko rw'akazi mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa polisi y'u Rwanda, CGP Dan Munyuza yavuze ko uru ruzinduko rw'umuyobozi mukuru wa polisi ya RDC mu Rwanda, rugaragazwa n'impande zombi nk'ikimenyetso gifatika cy'ubufatanye bukenewe mu  kwimakaza umudendezo muri aka karere. 

Yagize ati "Tugomba guhuriza hamwe ibikorwa byo guhashya imitwe ikorana mu bugizi bwa nabi, tugakorera hamwe imyitozo n'amahugurwa bitwongerera ubushobozi bwo kurwanya ibyaha mpuzamahanga n'ibindi bibangamira umutekano."

Gen Dieudonne avuga ko kuba isi iteye imbere mu ikoranabuhanga, biha polisi z'ibihugu umukoro wo kurushaho kwitegura no kugendana n'igihe, kugira ngo zibashe kuzuza inshingano zo kubungabunga umutekano w'abaturage.

"Kuba udutsiko tw'abagizi ba nabi dukomeje kwiyongera tukanifashisha ikoranabuhanga mu itumanaho n'ubundi buryo mu gukora ibyaha, biradusaba kwitegura buri gihe kugira ngo tubashe kuduhashya."

Guteza imbere ubufatanye mu kubungabunga umutekano hagati y' u Rwanda na RDC, byongeye kugaragazwa n'amasezerano yasinywe n'abayobozi bakuru ba polisi z'ibihugu byombi. 

Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko bizagirira akamaro ibihugu byombi ndetse n'akarere muri rusange.

 Ati "Aya masezerano akubiyemo ingingo zijyanye no kubungabunga umutekano w'ibihugu byombi n'uw'akarere, akubiyemo ko polisi zombi zigomba gufatanya kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya imitwe y'iterabwoba irimo iyitiira idini ya islamu, FDLR, RUD Urunana n'indi yose ishobora guhungabanya umutekano muri aka karere. Ni ingenzi cyane kuko ubufatanye bwa za polisi ni cyo kintu cyonyine cyabasha guhashya abantu bagambirira guhungabanya umutekano waba uw'Abanyekongo cyangwa uw'Abanyarwanda."

Usibye imikoranire y'inzego zishinzwe umutekano, umubano mwiza w u Rwanda na RDC unagaragarira mu bucuruzi bwaba ubwo mu mazi, ku butaka ndetse no mu kirere, kuko RDC ari na cyo gihugu cyonyine indege ya RwandAir ifitemo ibyerekezo bitatu mu mijyi ya Kinshasa, Lubumbashi na Goma.


Jean Damascène Manishimwe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame