Yanditswe Jan, 02 2019 20:41 PM | 37,731 Views
Polisi y'u Rwanda ivuga ko mu bihe by'iminsi
mikuru isoza umwaka habaye impanuka zisaga 30 zihitana abantu 4 mu gihugu hose,
ngo impanuka zaragabanyutse ugereranyije n'umwaka ushize.
Polisi y'igihugu yemeza ko mu bihe by'iminsi
mikuru isoza umwaka n'itangira umwaka mushya, umutekano wari wifashe neza
kubera imikoranire y'abaturage n'inzego z'umutekano mu ihanahana ry'amakuru mu
gukumira ibyaha, hakiyongeraho n'imyumvire y'abanyarwanda mu kwirinda ibyaha.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP Jean Bosco Kabera ahamya ko impanuka zabaye muri iyi minsi mikuru zahitanye abantu 4. Ati, "...iminsi mikuru y'ubunani na noheli hari impanuka zabaye--kuri noheli twagize impanuka 16 zirimo 3 zikomeye abantu 2 batakarizamo ubuzima, ku bunani kugeza uyu munsi habaye impanuka 18 zihitana abantu 2 nazo, muri rusange ahandi byagenze neza ariko icyagaragaye ni abantu batwara ibinyabiziga basinze."
Polisi igaragaza ko ibindi byaha byakozwe muri rusange haba mu mpera z'umwaka cyangwa mu mwaka wose, ibiyobyabwenge biri ku isonga mu kuba nyirabayazana w'ibindi byaha byakozwe nk'uko police ibisobanura. Yagize ati, "icyaha cya mbere cyagaragaye muri 2018 ni icyaha cyo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge--hirya no hino ababicuruza barafashwe. Icyo cyaha cyaragaragaye ndetse ni'ibindi byaha bindi bigishingiyeho haba gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n'ibindi bigaragara ko abantu baba bakoresheje ibiyobyabwenge."
Ubuyobozi bwa polisi y'igihugu bwemeza ko mu
mwaka wa 2018 impanuka zo mu muhanda zagabanyutse ku gipimo cya 20% kubera
utwumba tugabanya umuvuduko twashyizwe mu modoka zitwarira abagenzi hamwe,
ariko nanone hejuru ya 80 by'impanuka zikaba ziterwa na moto.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru