Yanditswe Oct, 21 2021 16:52 PM | 115,959 Views
Polisi y'u Rwanda irasaba abatuye Umujyi wa Kigali kujya batanga amakuru ku wo babonye abangamira ituze rya rubanda. Ni mu gihe hari abaturage bakomeje kugaragaza ko babangamiwe n'insoresore zitwikira ijoro zikabambura ibyabo.
Umudugudu wa Runyinya uherereye mu Kagari ka Rugarama, mu Murenge wa Nyamirambo. Mu masaha ya ku manywa irondondo ry'umwuga muri uyu mudugudu riri mu bikorwa byo gucunga umutekano. Uyu mudugudu uherutse guhabwa igihembo cy'ishimwe nk'umudugudu utarangwamo icyaha. Abawutuye bavuga ko iki gihembo bagikesha kuba barishyize hamwe bagafatanya n'irondo kwicungira umutekano bityo ntihagire uwo ariwe wese ubameneramo ngo awuhungabanye.
Nubwo bimeze bityo ariko, ku rundi ruhande mu duce dutandukanye tw'Umujyi wa Kigali hari bamwe mu baturage bavuga ko babangamiwe n'insoresore zibatega mu masaha akuze bavuye mu mirimo,zikabambura ibyabo.
Kubwimana Chantal utuye ku Kimisagara yagize ati "Twari dutashye tugeze hirya gato mbona abahungu 2 baza baganira aho kugira ngo batambuke badukubita umunigo njye n'uwo mudamu banyambura telephone nari narasigiwe n'umugabo wapfuye mu kwa mbere bantwara ibihumbi 200 na telephone nacururizagamo metuyu dore ngiki igikomere niba barankubise icyuma simbizi.
Ndayambaje Zephanie ukorera muri Nyabugogo ati "Bambuye umugore hano ngiye kumutabara umujura akuramo icyuma kuko njye nta gikoresho nari mfite ndahunga.".
Abo bose barasaba inzego z'umutekano kubafasha guhangana n'iki kibazo cy'ubujura kuko ngo bagiye bakigeza ku buyobozi bw'aho batuye ntihagire igikorwa.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko muri rusange umutekano umeze neza agasaba abibwe kujya batangira amakuru ku gihe.
MBABAZI Dorothy
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru