AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Kayondo ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi n’u Bufaransa

Yanditswe Sep, 23 2023 21:09 PM | 109,826 Views



Pierre Kayondo wabaye Perefe wa Kibuye yatawe muri yombi n’ubutabera bw’u Bufaransa, kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Gitarama.

Umunyamategeko uba mu Bufaransa, Me Richard Gisagara yatangaje ko kuba Kayondo yatawe muri yombi ari igikorwa gishimishije, kigaragaza ko n'abandi bakomeje kwihisha muri iki gihugu igihe kizagera nabo batabwe muri yombi.

Avuga ko uyu mugabo ari Umunyarwanda wari warahungiye mu Bufaransa mu Mujyi wa Le Havre, ikirego kikaba cyaratanzwe mu myaka ibiri ishize akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gitarama ari naho leta y'abatabazi yari yarahungiye.

Pierre Kayondo yabaye Perefe wa Kibuye ndetse n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Me Gisagara avuga ko uyu mugabo ari mu kigero cy'imyaka 70.



James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF