AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida yasabye ibihugu bya Afurika gukomeza gushyigikira NEPAD

Yanditswe Jan, 29 2021 08:13 AM | 6,663 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga ibihugu bya Afurika bikwiye gukomeza gushyigikira urwego rwa NEPAD kugira ngo rurusheho kuzuza inshingano zarwo zo kwihutisha iterambere kuri uyu mugabane.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane mu nama yasuzumiraga hamwe ibyagezweho n'uru rwego rw'ubufatanye mu iterambere rya Afurika n'imbogamizi rugihura na zo mu nshingano rufite.

Mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka wa 2001, ni bwo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe washinzwe usimbura Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika. Nyuma y'amezi make muri Nyakanga muri uwo mwaka wa 2001, NEPAD na yo iravuka, bivuze ko kugeza magingo aya NEPAD imaze imyaka 20 ishinzwe.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari na we uyoboye inama y'abakuru b'ibihugu muri NEPAD, avuga ko ashingiye ku nshingano yahawe zirimo kurandura ubukene no guha Afurika ijambo mu bukungu n'ubucuruzi mpuzamahanga no kwita ku miyoborere myiza, NEPAD itigeze itezuka kuri uwo murongo mu myaka 20 imaze.

Yagize ati “Uyu munsi dushimiye abayobozi batandukanye batangije NEPAD barimo ab'ibihugu bya Algeria, Misiri, Nigeria, Senegal na Afurika Yepfo. Abandi bayobozi na bo baje gutera ikirenge mu cy'aba batangije NEPAD biyemeza kuyishyigikira kandi iracyakomeye ku cyerekezo cyayo. Indangagaciro za NEPAD ziri mu murongo mushya w'amavugurura yakozwe mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe mu myaka mike ishize kandi kugeza ubu aragaragaza umusaruro mwiza. Ntabwo rero ari impanuka kuba mu mwaka wa 2018 NEPAD yarabaye urwego rw'umuryango wa Afurika yunze ubumwe rushinzwe iterambere. Ibyagezweho na NEPAD kandi bituma iba urwego rwizewe rwafasha Afurika kugera ku cyerekezo 2063.” 

Perezida wa Afurika Y’Epfo Cyril Ramaphosa ari na we uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri iki gihe, na we  yashimangiye uruhare rwa NEPAD mu iterambere rya Afurika binyuze mu mishinga y'ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, ingufu n'ibikorwa remezo ndetse no mu bufatanye mpuzamahanga.

Yagize ati “NEPAD ikomeje gukorana n'inzego, ibigo ndetse n'imiryango mpuzamahanga irimo G20, G8, OECD, FOCAC, TICAD ndetse n'Umuryango w'Abibumbye binyuze muri porogaramu z'ubufatanye n'umugabane wacu. Binyuze muri ubwo bufatanye, NEPAD yakoranye umurava kandi ishyira imbere ihame ryo kwigira kwa Afurika, Abanyafurika bagafata mu biganza byabo iterambere ry'umugabane wabo.”

Banki nyafurika itsura amajyambere, AfDB, ni umwe mu bafatanyabikorwa ba NEPAD, ndetse Perezida w'iyi banki Akinwumi Adesina akaba avuga ko ubufatanye hagati y'impande zombi buzakomeza binyuze mu mishinga inyuranye.

Ati “Banki nyafurika itsura Amajyambere itewe ishema n'imyaka ishize ari umuterankunga w'imishinga ya NEPAD. Iyi banki kandi irateganya inkunga nshya ya miliyoni 9 z'amadorali azakoreshwa mu cyiciro cya 2 cya gahunda yo kubakira ubushobozi NEPAD. Ibi bikaba bisigajwe kwemezwa n'inama y'ubutegetsi mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2021. Banki kandi yakomeje gutera inkunga NEPAD mu mishinga yayo y'ibikorwa remezo izwi nka NEPAD IPPF, ikaba ari inkunga idasanzwe twashyizeho muri banki. Nishimiye kubabwira kandi ko binyuze muri ubwo bufatanye, ubu banki yacu na NEPAD IPPF tugeze ku ishoramari rya miliyari 24 z'amadorali muri iyo mishinga y'ibikorwa remezo.” 

Inama kuri NEPAD yateranye kuri uyu wa Kane yibanze ku byagezweho n'uru rwego nyuma y'imyaka 20 rushyizweho ndetse n'imbogamizi ruhura na zo zigatuma rutagera ku ntego rwashyiriweho.

Aha Perezida Paul Kagame yahamagariye ibihugu binyamuryango gukomeza gutanga umusanzu wabyo kugira ngo uru rwego rurusheho kuzuza inshingano rufite.

Yagize ati “Ndahamagarira ibihugu binyamuryango gukomeza gushyigikira imishinga y'ubufatanye ihuriweho binyuze muri NEPAD. By’umwihariko amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya NEPAD n'ubunyamabanga bukuru bw'isoko rusange rya Afurika ni ingirakamaro. Nk'ibihugu binyamuryango, kubahiriza ibiteganywa n'amasezerano ashyiraho urwego rwacu ntabwo ari inshingano gusa kuko binadufitiye inyungu. Kubikora rero bituma turushaho kugira ubushobozi mu buryo bwagutse.”

Mu bandi bitabiriye iyi nama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga barimo Minisitiri w'Intebe wa Algeria Abdelaziz Djerad, uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo ndetse na Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberia.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama