AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yarahiye

Yanditswe Mar, 20 2021 08:12 AM | 196,035 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanganishije abanyatanzania ku bw'ibyago bagize by'urupfu rwa Perezida Magufuli anashimira Madame Samia Suluhu Hassan warahiriye kuba Perezida wa Tanzania akayobora igihe cyari gisigaye kuri mandat y’imyaka 5 ya Perezida Magufuli uherutse kwitaba Imana.

Uyu muhango w’irahira rya Perezida Samia Suluhu Hassan wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu mu mujyi wa Dar esa salaam maze witabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu cya Tanzania.

Yarahiriye kuyobora igihe cyari gisigaye kuri mandat y’imyaka 5 ya president Magufuli uherutse kwitaba Imana.

Mu ndahiro ye Madame Samia Suluhu Hassan ubaye Perezida wa mbere w'umugore kuyobora Tanzania  yiyeme ko azaharanira ububutabera bwa buri muntu wese no kuzuza neza inshingano ze nka Perezida .

Yagize ati ‘’Njyewe  Samia Suluhu Hassan,  ndahiye ko nzasohoza neza inshingano zanjye nk’umukuru w’igihugu cya Repbubulika  yunze ubumwe ya tanzania mu kizere cyo gusohoza izo nshingano nshizeho umwete n’umutima uciye bugufi. Ko kandi nzakorera bose nkuko amategeko,imigendekere n’umuco wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania abiteganya, nta bwoba,ikimenyane, ukwiyumvamo ndetse n’urwango. Imana ibimfashemo."

Mu muhango wo kwakira indahiro z'abayobozi bakuru baherutse guhabwa inshingabo nshya mu Rwanda Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye kwihanganisha abanyatanzania ku bw'ibyago bagize by'urupfu rwa Perezida Magufuli anashimira Madamu Samia Suluhu Hassan warahiriye kuba Perezida wa Tanzania.

Yagize ati "''Ntabwo narangiza ijambo ryange mu izina ryange bwite, irya guverinoma ndetse n'abanyarwanda ntihanganishije bikomeye umuryango wa Nyakwigendera John Pombe Joseph Magufuli no ku  gihugu cya Tanzania cyose. Perezida Magufuli yaharaniye ubunyafurika n'ijambo ry'abanyafurika ashikamye, yari inshuti y'igihugu cyacu, u Rwanda twifatanije na Tanzania ndetse na Perezida Samia Suluhu Hassan muri ibi bihe bikomeye.''

Uwahoze ari Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli witabye Imana tariki 17 Werurwe uyu mwaka afite imyaka 61 y’amavuko, akaba yari n'umugabo wubatse washakanye na Janet Magufuli bakaba bari bafitanye abana 2.

Kuri ubu Tanzania iri mu cyunamo cy’iminsi 14. Perezida Samia Suluhu Hassan yahise atangaza ko Perezida John Pombe Magufuli azashyingurwa tariki ya 25 zuku kwezi I Chato mu Ntara ya Geita ari na ho yavukiye. Perezida Samia Suluhu Hassan agomba kugirana ibiganiro n’ishyaka rye rya Chama cha Mapinduzi kugira ngo hashyirweho Visi Perezida  ukomoka muri Tanzania itari iy'ikirwa kubera ko Madamu Samia Suluhu Hassan akomoka muri Zanzibar nk’uko itegeko nshinga ribitegeka.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira