Yanditswe Sep, 10 2021 08:17 AM | 180,677 Views
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’ u Burundi Sinzohagera Emmanuel byabereye i Vienne muri Autriche aho aba bayobozi bombi bitabiriye inama ya gatanu y’abakuru b’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi.
Perezida wa Sena y’u Rwanda na Perezida wa Sena y’u Burundi bishimiye ubushake buhari n'intambwe imaze guterwa n’ubuyobozi mu rwego rwo kunoza umubano hagati y'Ibihugu byombi.
Ba perezida ba Sena z'Ibihugu byombi u Rwanda n'u Burundi biyemeje gutsura umubano ku rwego rw'Inteko Zishinga Amategeko, no gushyigikira guverinoma z'ibihugu byombi mu bushake zifite bwo gukemura ibibazo bibangamiye umubano w'Ibihugu byombi.
Perezida wa Sena y'u Rwanda yagejeje kuri mugenzi we Perezida wa Sena y'u Burundi ubutumire mu nama rusange y'umuryango w'Inteko zishinga Amategeko (IPU) izabera mu Rwanda mu Ukwakira 2022.
Muri iyi nama kandi Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu binyuranye birimo Turukiya, Mozambique na Madagascar.
Perezida wa Sena kandi yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku isi baganira ku myiteguro y’inama rusange y’iri huriro iteganyijwe kubera mu Rwanda mu Kwakira 2022.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru