Yanditswe May, 07 2021 18:09 PM | 95,156 Views
Perezida
wa Sena y’u Rwanda, Dr.Augustin Iyamuremye n’intumwa ayoboye, bitabiriye inama isanzwe
ya 11 y’ihurio ry’Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bigize Umuryango Akarere
k’Ibiyaga Bigari, ashima uko abakuru b’ibihugu bikagize bakomeje kugira ubushake
bwo gukemura amakimbirane agaragaramo.
Muri iyi nama yabaye yifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Iyamuremye yavuze ko iri huriro n’izindi nzego zashyizweho ari inzira nziza yo kunyuzamo ibiganiro bireba ibibazo birangwa muri aka karere.
Yavuze ko ubwo buryo bwafasha kureba impamvu no gushaka ibisubizo birambye, ku kibazo cy’umutekano muke ukigaragara.
Yashimye imbaraga abakuru b’ibihugu bigize IGCLR bashyira mu gukemura amakimbirane n’ibibazo by’umutekano muke mu karere, ndetse no kubaka politiki ihamye.
Yagite ati “Ndashishikariza iri huriro n’inzego zaryo gushyiraho intego zihamye, kugirango twerekane ko koko dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, dushobora kwikemurira ibibazo duhura nabyo no gushaka ibisubizo bitubereye”.
Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ry’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, ryashinzwe ku gitekerezo cyatanzwe n’ibihugu birimo u Rwanda, kugirango Abagize Inteko Zishinga Amategeko batange umusanzu wabo, mu gufasha kugarura amahoro n’iterambere rirambye mu karere.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru