Yanditswe Jul, 30 2022 19:46 PM | 111,474 Views
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyagatare ko leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa bigateza imbere, kakaba ak'ubuhinzi n'ubworozi abasaba gukomeza kubyaza umusaruro ayo mahirwe bagakomeza gutera imbere.
Izi ni
impanuro yabahaye ubwo yifatanyaga nabo mu muganda aho yanashimye iterambere bamaze kugeraho.
Mu muganda rusange usoza ukwezi, abasenateri bifatanijemo n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare ni uwo gutunganya ishyamba rikomye ryegereye umujyi wa Nyagatare ku mugezi w’umuvumba, aho hatemwe ibihuru bigaragara ko bidakenewe cyangwa se bishobora kubangamira iryo shyamba ry’ibiti bya kimeza bita imikinga.
Dr. Iyamuremye avuga ko nk’umuntu wakoze mu nzego z’ubuyobozi
bw’igihugu igihe kirekire, aka karere ka Nyagatare azi uko kari kameze nyuma
y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse na mbere yaho, aho yemeza ko ahanini kari
ishyamba, ariko abaturage bakagezemo barakavugurura bashingiye ku mahirwe Leta
yabo yabahaye, ubu kakaba ari
akarere kahindutse ikigega cy'igihugu mu buhinzi n'ubworozi, ndetse n’umujyi wa
Nyagatare ukaba ugenda utera imbere.
Ku ruhande rw’abaturage nabo bashimangira ko bakomeje urugendo rwo kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira ubutak bukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi.
Hari ibyifuzo abaturage mu ngeri zitandukanye bagejeje ku basenateri basaba ko byakorwaho ubuvugizi, ku isonga akaba ari ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga.
Iki kibazo bivugwa ko cyiri no mu gihugu hose, Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin yijeje abaturage ko kizakorwaho ubuvugizi.
Maurice Ndayambaje
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
1 hour
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru