AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Perezida wa Sena yasabye amahanga yatereranye u Rwanda muri Jenoside kudatsimbarara ku makosa yakoze

Yanditswe Apr, 13 2021 11:55 AM | 23,433 Views



Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Iyamuremye Augustin avuga ko amahanga yatereranye u Rwanda ubwo Abatutsi bicwaga muri Jenoside, yahagarika gutsimbarara ku makosa yakoze ahubwo agafasha kugeza mu butabera abakoze ayo mahano bakihishe ku butaka bwayo.

Ibi Dr Iyamuremye yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata, ubwo hasozwagwa icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.

Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero, hashyinguye abanyapolitiki 12 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari abayobozi mu mitwe ya politiki ya PL, PSD na MDR.

Ni umuhango kandi witabiriwe na  Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo Minisitiri w’Intebe Dr Édouard Ngirente, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka Nkuranga Egide n‘abandi.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene ku miterere ya politike mbi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wateguye na leta mbi ya Perezida Habyarimana kandi iwushyira mu bikorwa.

Dr Bizimana avuga ko umugambi wa Jenoside kandi wanagizwemo uruhare n’abanyapolitike babi n’amashyaka yashishikarije urwango, harimo MRND yakoreshaga inzego za leta mu icengezamatwara no kwangisha Abatutsi.

Yatanze urugero rw’uburyo nko mu 1992, Dr Leo Mugesera yavugiye ku Kabaya ijambo ryo gutsemba Abatutsi, nyamara Ngirumpatse Matayo wabaye Perezida wa MRND agahaguruka akavuga ko Mugesera atagomba gukurikiranwa kuko ngo nta cyaha yakoze.

Dr Bizimana avuga ko “Ikibi gikomeje kugaragara ni uko hari abiyita abanyapolitiki benshi bari mu mahanga, usanga nta somo bavanye muri aya mahano.’’

Perezida  wa Sena Dr Iyamuremye Augustin we avuga ko kwibuka aba banyapolitiki ari igikorwa cy’ingenzi mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko ari ngombwa kwibuka aba banyapolitiki bitandukanyije na politike mbi y’urwango no gushyigikira Jenoside, kandi bari bazi ko ubuzima bwabo bwari mu kaga.

Dr Iyamuremye avuga ko nyuma y’imyaka 27 u Rwanda ruvuye muri aya mahano, nta muntu ukwiye kuba abwira Abanyarwanda kwibuka icyo aricyo, cyane ko ayo mahanga yanarutereranye ubwo Abatutsi bicwaga mu 1994.

Yagize ati “Abari bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakoze itangazo bashyigikira ko CDR ishyirwa muri guverinoma. Tariki 5 Mata 1994 muri Loni akanama k’umutekano karateranye harimo uwari uhagarariye u Rwanda wo muri CDR, na ko gafata umwanzuro nomero 909 gasaba ko mu Rwanda impande zombi nizitumvikana ingabo zihagarariye Loni zizahava mu mezi atandatu.’’

“Ubu bwari ubutumwa ko amahanga adutereranye, tariki 11 Mata uyu mwaka nabonye abantu muri Kicukiro bavuga ko babasize muri ETO, ariko si uriya munsi babasize ahubwo ni tariki 5 Mata 1994 kuko ni bwo amahanga yatereranye u Rwanda.”

Dr Iyamuremye avuga ko bitumvikana uburyo mu 1994 hari amahanga yatambamiye ko mu 1994 havugwa ko harimo kuba Jenoside, uyu  munsi ayo mahanga akaba akomeje gushaka kugoreka ayo mateka.

Ati “Hejuru y’ibyo hari abatambamiye ko Jenoside yemerwa muri Loni bituma tudatabarwa ngo abantu bave mu maboko y’abicanyi, nyamara uyu munsi abantu ntibatinya kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bayigerekaho andi mazina adafite ishingiro, ayo mahanga nareke gutsimbarara ku makosa yakoze ahubwo agire inshingano zo kugeza mu butabera abagize uruhare muri jenoside bahungiye ku butaka bwabo.”

Avuga ko kuba nyuma y’imyaka 27 barangaga kwemera ko harimo kuba Jenoside, ubu bakaba bagaragaza kuyishakira urwunge rw’amazina, ari ukongera ibibazo ku byo bateje kandi bitiza umurindi ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa yashimye ko umuryango mpuzamahanga washyizeho kandi ukubahiriza umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura