AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida wa Sena yasabye Abanyarwanda kugendera kure imyifatire yose igamije gupfobya Jenoside

Yanditswe Mar, 25 2023 15:53 PM | 37,012 Views



Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yasabye abanyarwanda kugendera kure imyifatire yose igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi akaba yabigarutseho mu Karere ka Rutsiro aho yifatanyije n'abatuye mu Murenge wa Kivumu mu gikorwa cy'umuganda.

Yavuze ko nubwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bisanze imibare y'abahakana bakanapfobya yaragabanutse, ariko abanyarwanda bakwiriye gukora ibishoboka byose bakitandukanya n'icyasubiza inyuma ubumwe bw'abanyarwanda.

Avuga ko kuba aka Karere ka Rutsiro kegereye imwe mu Ntara iri mu Burasirazuba bwa DRC icumbikiye abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakaba bagifite n'iyo ngengabitekerezo, ari indi mpamvu ikomeye ituma kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bikwiye gushyirwamo ingufu muri aka gace. 

Abaturage batuye Rutsiro bavuga ko bazi amateka n'ingaruka za Jenoside yagize, haba mu gutwara ubuzima bw'Abatutsi ndetse no gusubiza igihugu inyuma mu iterambere.

Bemeza ko bihaye ingamba yo kwimakaza ubumwe.

Perezida wa Sena ari kumwe n'itsinda ry'Abasenateri ndetse na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, bakaba bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Kivumu mu gikorwa cy'umuganda Rusange wibanze ku gusibura no guca imirwanyasuri ku musozi wa Kabuye.

Muri ibi bihe by'imvura nyinshi kuri uyu musozi hacitse inkangu ndetse amazi menshi n'igitaka cyakukumutse byangiza imyaka y'abaturage yiganjemo ibigori.

Abatuye Kivumu bagaragaza ko iyi mirwanyasuri baciye itanga icyizere ko izagabanya ingaruka ziterwaga n'isuri ikomoka kuri uwo musozi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage