Yanditswe Mar, 25 2023 15:53 PM | 37,012 Views
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yasabye abanyarwanda kugendera kure imyifatire yose igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi akaba yabigarutseho mu Karere ka Rutsiro aho yifatanyije n'abatuye mu Murenge wa Kivumu mu gikorwa cy'umuganda.
Yavuze ko nubwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bisanze imibare y'abahakana bakanapfobya yaragabanutse, ariko abanyarwanda bakwiriye gukora ibishoboka byose bakitandukanya n'icyasubiza inyuma ubumwe bw'abanyarwanda.
Avuga ko kuba aka Karere ka Rutsiro kegereye imwe mu Ntara iri mu Burasirazuba bwa DRC icumbikiye abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakaba bagifite n'iyo ngengabitekerezo, ari indi mpamvu ikomeye ituma kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bikwiye gushyirwamo ingufu muri aka gace.
Abaturage batuye Rutsiro bavuga ko bazi amateka n'ingaruka za Jenoside yagize, haba mu gutwara ubuzima bw'Abatutsi ndetse no gusubiza igihugu inyuma mu iterambere.
Bemeza ko bihaye ingamba yo kwimakaza ubumwe.
Perezida wa Sena ari kumwe n'itsinda ry'Abasenateri ndetse na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, bakaba bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Kivumu mu gikorwa cy'umuganda Rusange wibanze ku gusibura no guca imirwanyasuri ku musozi wa Kabuye.
Muri ibi bihe by'imvura nyinshi kuri uyu musozi hacitse inkangu ndetse amazi menshi n'igitaka cyakukumutse byangiza imyaka y'abaturage yiganjemo ibigori.
Abatuye Kivumu bagaragaza ko iyi mirwanyasuri baciye itanga icyizere ko izagabanya ingaruka ziterwaga n'isuri ikomoka kuri uwo musozi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru