Yanditswe Sep, 21 2021 17:25 PM | 42,624 Views
Kuri uyu wa kabiri, Perezida wa Sena Dr Augstin
Iyamuremye yakiriye mu biro bye
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre ndetse na Ambasaderi wa Ehiopia mu Rwanda.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré avuga ko korohereza ishoramari, ari kimwe mu bikururira abashoramari b’Abafaransa gushora imari mu Rwanda, bishingiye ku mateko meza u Rwanda rwashyizeho.
Ibi yabitangaje nyuma yo kubonana na Perezida w’u Rwanda Dr iyamuremy Augustin bakagirana ibiganiro.
Ni ibiganiro byibanze ku gutsura umubano w’ibihugu byombi n’inteko zishinga amategeko by’umwihariko.
Yagize ati “Nkuko mubyibuka mu mezi ashize, habaye uruzinduko r'amateka rwa Perezida Emmanuel Macron hano m Rwanda, rwaje nyuma gato yisohoka rya Raporo ya duclert, ibi navuga ko byatanze isura shya nziza hagati yibihugu byombi, ubu umubano ukaba urimo kurushaho kuba mwiza mu nzego zose haba Politike haba mu bukungu n'ibindi, kuko ubu hari ibigo byo mu Bufarana byifuza gukorera i Kigali n’ahandi, gusa twanaganiriye ku mubano w'Inteko nshingamategeko zombi, tuvugana ku iterambere mu by’ubufatanye hagati ya Sena y' u Rwanda n’u Bufaransa.”
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Augustin Iyamuremye avuga ko mu biganiro byamuhuje na Ambasaderi Anfre hanarimo gukorana kwa sena zombi hahugurwa abakozi mu nteko.
Kuri uyu wa kabiri kandi, Perezida wa Sena yakiriye ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda, Lulit Zewdie baganira ku ngingo zirimo guhana amakuru ku birimo kubera muri Ethiopia.
Lulit Zewdie yagize ati “Intego yari ukubaha amakuru mashya ku birimo kubera mu gihugu cycu kuko nk’uko ubizi kiriya kibazo cyahereye mu kwa 11, namubwiye ibyo leta yacu irimo gukora ngo ibintu bisubire mu buryo, ndetse n’ibyo tutakwemerera gukora ruriya ruhande rundi.”
Perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye avuga ko Ethiopia ari igihugu cy’inshuti, bityo ko usibye kuganira ku bibazo biri muri Ethiopia ariko banavuga ku isubukurwa ry’isinywa n’amasezerano hagati z'inteko ishinga amategeko z’iibihugu byombi.
Dr Augustin Iyamuremye/Perezida wa Sena
Ibi bihugu byombi yaba Ethiopia n'Ubufaransa bisanganywe umubano mwiza n'u Rwanda, ndetse mu kwezi gushize Minisitiri w'intebe wa Ethiopia yagiriye uruzinduko mu Rwanda, mu gihe mu mezi 2 ashize Perezida Emmanuel Macron nawe yagiriye uruzinduko rw'iminsi 2 mu Rwanda.
Fiston Felix Haneza
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru