Yanditswe Jun, 15 2021 15:51 PM | 48,404 Views
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yakiriye
mu biro bye ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, Johanna Teague baganira ku
bufatanye bw’ibihugu byombi.
Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda yari aje gusura Sena y’u Rwanda, aho yakiriwe n’abagize biro barimo perezida na ba visi perezida.
Impande zombi zaganiriye ku mubano w’u Rwanda na Suwede zemeza ko umaze igihe kandi ushingiye ku bushuti, kuko ugaragara mu nzego nyinshi z’ubutwererane.
Dr Iyamuremye Augustin asobanura ko bemeranyijwe gushyiraho itsinda ry’ubushuti, no gushishikariza abashoramari kuza mu Rwanda.
Suwede isanzwe ifitanye ubutwererane n’u Rwanda mu birebana n’uburezi aho itanga buruse ku biga mu cyiciro cya nyuma cya kaminuza, ikaba imaze gutanga diplome zihanitse zirenga 75 zo ku rwego rwa PhD.
Itera inkunga kandi n’ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro, ikanagira uruhare mu guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore n’izindi nzego z’iterambere zinyuranye.
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
2 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru