Perezida wa Sena yakiriye Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda

AGEZWEHO

  • Abasirikare 150 b’Abaholandi bari mu mahugurwa mu Rwanda – Soma inkuru...
  • Ahahoze inkambi y’impunzi ya Gihembe hatangiye gusubiranwa mu rwego rwo kuhabungabunga – Soma inkuru...

Perezida wa Sena yakiriye Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda

Yanditswe Oct, 26 2021 20:41 PM | 39,658 Views



Kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa  Koreya y’Epfo mu Rwanda, Chae Jin-Weon byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Weon yashimye umubano usanzwe uranga ibihugu byombi n’uw’Inteko zishinga amategeko z’ibyo bihugu, avuga ko yaje kuganira na Perezida wa Sena mu rwego rwo kumugezaho ubushake igihugu cye gifite mu gushyira imbaraga mu gukomeza umubano n’imikoranire ibihugu bifitanye, ndetse no guteza imbere umubano ushingiye ku Nteko zishinga Amategeko.

Perezida wa Sena yagarutse ku nzego z’imikoranire zitandukanye zishimangira umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo, aho yagaragaje ibikorwa Koreya y’Epfo igiramo uruhare mu Rwanda birimo ibikorwa by’ikoranabuhanga, uburezi, ubucuruzi n’ishoramari, ndetse agaragaza ko mu biganiro bagiranye biyemeje gukomeza guteza imbere umubano w’Inteko zishinga Amategeko zombi no kubyaza umusaruro amasezerano izo Nteko zasinyanye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko ruri muri FPR Inkotanyi rwasabwe kwiga umuco nyarwanda no kurangwa n&

Itsinda ry'Abayobozi bakuru 25 ryaturutse muri Sudani y'Epfo ryasuye i

Ahahoze inkambi y’impunzi ya Gihembe hatangiye gusubiranwa mu rwego rwo ku

Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation barashimira ibyo umaze kubagezaho mu myak

Humviswe Abofisiye bakuru ba Gendarmerie bakoze amaperereza kuri Muhayimana

Uganda yirukanye Abanyarwanda 30