Yanditswe Mar, 24 2016 12:04 PM | 4,765 Views
Perezida wa republika Paul Kagame, watangiye uruzinduko mu karere ka Gakenke yijeje abaturage b’aka karere gukora ibishoboka byose kugira ngo bagezweho ibikorwa remezo byakomeza kubateza imbere.
Umukuru w’igihugu yashimiye abanya Gakenke ko hari byinshi bimaze gukorwa kandi biturutse mu mbaraga zabo, kandi ko bakwiye kubakira ku bimaze kugerwaho kugira ngo bagere kuri byinshi byiza. Bimwe mu bibazo abanya Gakenke bagaragarije umukuru w’igihugu birimo imihanda, amavuriro ndetse n’ibindi birebana n’ubuhinzi byose bizejwe ko mu minsi ya vuba bizakemurwa, kuko ngo hari igihe usanga ahanini bitinzwa n’imikorere mibi y’ababishinzwe kdi ibyangombwa byose bihari.
Yabijeje kubikurikirana, bigashyirwa mu bikorwa. Aha yatanze urugero rw'amafaranga yagombaga kwishyurwa abaturage bayabonye ari uko ahaje nyamara ikibazo kimaze imyaka 4 kizwi.
Perezida wa Repubulika yasabye abaturage kurushaho gukora no kuzuzanya kugira ngo ibibafitiye inyungu bibagereho neza.
Abaturage ibihumbi 338234, ahanini batunzwe n’ubuhinzi n’Ubworozi, ni bo batuye akarere ka Gakenke bakaba bishimira ko ibikorwa remezo birimo amashanyarazi bigenda bibegerezwa. Gusa bagaragaje ikibazo cyo kutagira imihanda myiza ibafasha kugeza umusaruro ku isoko.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru