Yanditswe May, 09 2021 10:58 AM | 16,571 Views
Ishyaka ntangarugero
muri demokarasi, PDI ryasabye abayoboke baryo kujya banyomoza abakomeje
gusebya poliltike nziza igihugu gifite, bakanagoreka amateka y'u Rwanda.
Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru, ubwo iri shyaka ryatangaga amahugurwa ku rubyiruko ruhagarariye urundi, barebera hamwe ingamba zo guteza imbere igihugu binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Perezida w'iri shyaka, Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko iterambere ry'igihugu ritagerwaho buri munyarwanda atabanje gushyira imbere ubumwe bw'abanyarwanda, kandi hakirindwa ivangura rishingiye ku moko buri munyarwanda akishyira akizana mu nyungu z'igihugu.
Yavuze ko ibi kugira ngo bigerweho neza, ari uko abayoboke b'iri shyaka bagomba gushishoza bakareba niba ibyo bigishwa mu madini n'amatorero bijyanye n'icyerekezo cy'igihugu.
Yagize ati “Urukingo rwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda ruzabafasha gusobanura neza no kunyomoza abagoreka amateka y'u Rwanda, bakanasebya politiki nziza z'igihugu.”
“Kugendana na gahunda za leta zigamije guteza imbere abanyarwanda, kwimakaza umuco nyarwanda n'amateka by'igihugu no kureba niba ibivugwa bifite ishingiro cyangwa ari ukuri, nibyo mukwiye gukora.”
Yababwiye ko izo nkingi arizo zizafasha abayoboke b'iri shyaka kuzagera ku cyerekezo cy'igihugu, no gushyigikira politiki nziza y'igihugu ndetse no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru