AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida wa Centrafurika yashimiye u Rwanda ku bw’umusanzu ukomeye rwahaye igihugu cye

Yanditswe Dec, 27 2020 15:40 PM | 214,655 Views



Abanya-Centrafrika bazindukiye mu matora y'Umukuru w'igihugu bavuga ko bashishikajwe no kwishyiriraho inzego z'ubuyobozi zizagira uruhare mu kugarurara amahoro bamaze imyaka banyotewe.

Agace ka PK 5 karazwi cyane muri Centrafrika kuko ari ko gakunze kuba imbarutso y'imvururu n'intugunda muri Bangui umurwa mukuru.

Muri aka gace ,Ingabo z'u Rwanda ziragenzura umutekano ku munsi w'amatora y'Umukuru w'igihugu n'ay'abadepite ku wa 27 Ukuboza 2020.

Uretse muri PK 5, ingabo z'u Rwanda zaba iziri mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye n'izihariye ziherutse koherezwa muri iki gihugu binyuze mu masezerano y'ibihugu byombi, zari ziteguye guhangana n'icyo ari cyo cyose cyahungabanya amatora.

Imigendekere myiza y'amatora no kwizeza abasivile umutekano byari binashishikaje abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni.

Byari ibyishimo bikomeye ku baturage bitabiriye aya matora yabanjirijwe n'ibihuha byinshi n'icyoba cy'urugomo rw'inyeshyanba zari zarahiriye kuyaburizamo.

Mangawa Hamadu umuturage wo mu Murwa mukuru Bangui yagize ati "Murakoze cyane abantu bameze nk'Ingabo z'u Rwanda ni bo dukeneye. Kuba muri hano biraduhumuriza, ingabo z'u Rwanda zaraje tubona amahoro gusa njyewe ndifuza ko nsubira mu gace mvukamo kuko hano nahaje mpunze, ni byo ntegereje kuri Perezida uzatsinda amatora."

Julienne Folinga we yagize ati "U Rwanda rwaje kudutera ingabo mu bitugu binyuze muri MINUSCA , tubakomeye amashyi kuko Abanyarwanda batubaye hafi, turishimye ni yo mpamvu turi hano. Dore hariya ndabona ingabo za Loni, ndumva ntuje. Ni ukuvuga ngo dufite umutekano tukaba twaje kwitorera Perezida n'abadepite"

Abdellaziz Selemani  we ashimira Perezida Kagame kuko yababaye hafi mu gihe bari bugarijwe n’inyeshyamba.

Ati "Ingabo z'u Rwanda nzikuriye ingofero, mbahaye indabo z'ishimwe mpereye kuri Perezida Kagame kuko mu gihe ibibazo byari bitubanye insobe yatubaye hafi. Ingabo z'u Rwanda turifuza ko zikomeza kudufasha kubona amahoro, turi abavandimwe tuzakomeza  gufatanya."

Umusanzu w'u Rwanda mu kuburizamo icyahungabanya amatora wazirikanywe cyane na Perezida wa Centrafrika Faustin Archange Touadera,umwe mu bakandida 17 bemerewe guhatana muri aya matora mbere y'uko bamwe bakuramo kandidatire.

Nyuma yo gutora Perezida Touadera yashimangiye ko amatora ari inkingi ya mwamba muri Demokarasi anahishura n'uburyo yanyuzwe n'uburyo u Rwanda rutahwemye gufasha iki gihugu guhangana n'ibihe bikomeye byatewe n'intambara y'abenegihugu.

Yagize ati "Ndashimira mbikuye mutima Perezida Paul Kagame, Guverinoma y'u Rwanda n'abaturage b'u Rwanda ku musanzu wabo. Mu by'ukuri baradufashije mu mutekano w'uru rugendo rw'amatora, umutekano wafashije abaturage ba Centrafrika kujya mu matora ntacyo bikanga, rwose turabashimira. Kuva u Rwanda rwakohereza ingabo mu butumwa bwa Loni byafashije kubungabunga umutekano mu gihugu, rwose ndashima.’’

Bisanzwe bimenyerewe ko iyo abatuye Bangui babonye ingabo z'u Rwanda bahita barangururira icyarimwe ngo amakuru ubundi bagashyira ejuru abavuga izina rya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame. Bongeye kugaragaza akanyamuneza kabo aho bari ku biro by'itora aho bari bacungiwe umutekano n'ingabo na Polisi y'iki gihugu.

Umuryango w'Abibumbye unafite ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique waharaniye ko amatora ataburizwamo muri Centrafrika,kubungabunga umutekano w'abasivile biba inshingano y'ibanze. Uretse ibikangisho by'imitwe yitwaje intwaro,Centrafrika isanzwe ifite n'ikibazo cy'ibikorwa remezo bidahagije by'umwihariko mu bice by'icyaro ku buryo bigoye kuhageza ibikoresho.

      Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro

Ingabo z'u Rwanda zitambaye ingoferi z'ubururu ni iziherutse koherezwa mu rwego rw'amasezerano y'ibihugu byombi

Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira