Yanditswe Apr, 16 2021 17:04 PM | 29,342 Views
Kuri uyu wa Kane tariki 15 Mata 2021, Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadera yambitse Ingabo z’u Rwanda zibungabungayo amahoro ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, umudari w'ishimwe ryo muri Afurika yo hagati.
Perezida Touadera yambitse izi ngabo z’u Rwanda ziri muri batayo ya Karindwi (Rwabatt7), kubera uruhare zigira mu bikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihugu.
Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare n’abapolisi barwo barenga 1300.
Tariki 20 Ukuboza 2020 ingabo zihariye z'u Rwanda (Special Forces) zahagurutse ku Kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali zerekeza i Bangui mu murwa Mukuru wa Centrafrika. Hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo habe amatora rusange.
Ku munsi w'amatora izi ngabo zambaye imyambaro y'ingabo z'u Rwanda zagaragaye zigenzura uduce dutandukanye by'umwihariko site z'itora. Mu duce twinshi wasangaga izi ngabo zihariye zikikije ingabo z'u Rwanda zisanzwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrika (MINUSCA).
Akimara gutora, Perezida wa Centrafrika Faustin Archange Touadera yashimiye u Rwanda.
Yagize ati "Ndashimira mbikuye mutima Perezida Paul Kagame, guverinoma y'u Rwanda n'abaturage b'u Rwanda ku musanzu wabo. Mu by'ukuri baradufashije mu mutekano w'uru rugendo rw'amatora, umutekano wafashije Abaturage ba Centrafrika kujya mu matora ntacyo bikanga, rwose turabashimira. Kuva u Rwanda rwakohereza ingabo mu butumwa bwa Loni byafashije kubungabunga umutekano mu gihugu, rwose ndashima.’’
Inyeshyamba z'ihuriro CPC ziyobowe na Francois Bozize icyo gihe zari zahugurukiye kuburizamo amatora kandi zihamagarira n'abaturage kugendera muri uwo murongo.
Kuva icyo gihe izo ngabo z’u Rwanda zatangije ibikorwa byo gukumira imirwano, gukora uburinzi bwo guhagarika ubwicanyi bwakorwaga, kurinda no guha abaturage amazi meza.
Igihugu cya Centrafrique kimaze igihe kiri mu bibazo bikomeye by’umutekano muke, byongeye kuba bibi mu mpera z’umwaka ushize ubwo hategurwaga amatora ya Perezida.
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
1 hour
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru