AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Sierra Leone ari mu Rwanda

Yanditswe Aug, 23 2022 14:21 PM | 109,189 Views



Perezida w’urukiko rw’ikirenga muri Sierra Leone Desmond Babatunde Edwards aratangaza ko ubucamanza bufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu bityo akaba ari yo mpamvu yaje mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwigira ku bucamanza bw’u Rwanda.

Igihugu cya Sierra Leone kimaze imyaka 20 kivuye mu ntambara yashegeshe bikomeye ubukungu n’imibereho myiza y’abagituye.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’icyo gihugu Desmond Babatunde Edwards uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi avuga ko Sierra Leone itaragera ku muvuduko w’iterambere u Rwanda ruriho kandi ubucamanza bukaba bugomba kubigiramo uruhare kuko bugomba gufasha Leta mu kwizeza ko imisoro itangwa uko bikwiye.

Ati “Twizera ko hagomba kujyaho inkiko zishinzwe ibirebana n’imisoro abantu bakamenya ko bagomba kuyitanga kuko atari iyabo. Bibiliya iravuga ngo ibya Kayizari mubihe Kayizari. Imisoro ni iya leta bityo bagomba kuyishyura. Dushinzwe rero gufasha Leta ngo iyo misoro yishyurwe. Uretse inshingano za kera abantu bazi, iyo na yo ni inshingano dufite. Ubucamanza mu Isi iteye imbere bufite izo nshingano kandi no muri iki gihugu cyanyu ni ko bimeze, izo nkiko zirabikora, ari na yo mpamvu dushaka kubigiraho.”

Aho ni naho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Sierra Leone Desmond Babatunde Edwards ahera ashimangira ko guhitamo kuza mu Rwanda atari impanuka.

Yagize ati “Twembi turi abanyafurika, amateka yacu arasa. Ni intambara aho umubare munini w’abaturage b’ibihugu byombi bateshejwe agaciro bakamburwa ubumuntu, ariko ayo ni amateka, ubu duhanze amaso ahazaza.Twebwe rero mu gihe dutera intambwe tujya imbere tugomba kwigira ku banyuze muri ibyo bibazo kandi u Rwanda rurimo. Uretse n’ibyo ariko ibyo mumaze kugeraho byerekana ko murimo gutera imbere; impfu zaragabanutse, ruswa iragabanuka, mbese muratera imbere mu nzego zose. Nonese kuki tutabigiraho? Dukeneye kujya ahandi se? Reka reka, tugomba kuza hano!”

Ku rundi ruhande ariko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko n’ubucamanza bw’u Rwanda bufite icyo bwakwigira kuri Sierra Leone.

Abantu 11 bayobowe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga muri Sierra Leone ni bo bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’icyumweru rwatangiye mu mpera z’icyumweru gishize.

Uretse kwigira ku mikorere y’ubucamanza bw’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’imisoro n’ubucuruzi muri rusange, iri tsinda rizanasobanurirwa imiterere y’ubucamanza bw’u Rwanda, imikorere yabwo n’imikoranire n’izindi nzego ndetse n’abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira