Yanditswe Jul, 24 2019 10:20 AM | 12,340 Views
Perezida w’Inteko Ishinga
Amategeko wa Misiri, Dr Ali Abdel Aal ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi
rw'iminsi 4.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yakiriwe na Perezida w'Umutwe w'Abadepite Mukabalisa Donatille aho baganiriye ku mubano w'ibihugu byombi n'uw'inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi by'umwihariko.
Dr Ali Abdel Aal yavuze ko yishimiye intambwe u Rwanda rugezeho mu iterambere n'uburyo rwahagurukiye kurwanya ruswa.
Mu rwego rwo gushimangira umubano no gusangira ubunararibonye, impande zombi ziyemeje gushyiraho amatsinda y'ubucuti, agizwe n'abagize Inteko zishinga Amategeko z'ibihugu byombi.
Uyu muyobozi kandi muri uyu mwanya ari kugirana ibiganiro na Perezida wa Sena Bernard Makuza.
Biteganyijwe ko mu masaha y'igicamunsi, uyu mushyitsi asura Urwibutso rwa jenoside rwa Kigali n'Ingoro ndangamateka y'urugamba rwo kurwanya jenoside.
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri Dr Ali Abdel Aal n'itsinda ayoboye bari kumwe na Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille n'abandi badepite
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru