AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri ari mu ruzinduko mu Rwanda

Yanditswe Jul, 24 2019 10:20 AM | 12,340 Views



Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wa Misiri, Dr Ali Abdel Aal ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi 4.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yakiriwe na Perezida w'Umutwe w'Abadepite Mukabalisa Donatille aho baganiriye ku mubano w'ibihugu byombi n'uw'inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi by'umwihariko.

Dr Ali Abdel Aal  yavuze ko yishimiye intambwe u Rwanda rugezeho mu iterambere n'uburyo rwahagurukiye kurwanya ruswa.

Mu rwego rwo gushimangira umubano no gusangira ubunararibonye, impande zombi ziyemeje gushyiraho amatsinda y'ubucuti, agizwe n'abagize Inteko zishinga Amategeko z'ibihugu byombi.

Uyu muyobozi kandi muri uyu mwanya ari kugirana ibiganiro na Perezida wa Sena Bernard Makuza.

Biteganyijwe ko mu masaha y'igicamunsi, uyu mushyitsi asura Urwibutso rwa jenoside rwa Kigali n'Ingoro ndangamateka y'urugamba rwo kurwanya jenoside.

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri Dr Ali Abdel Aal n'itsinda ayoboye bari kumwe na Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille n'abandi badepite




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira