AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida Uhuru Kenyatta mu Rwanda

Yanditswe Mar, 11 2019 08:03 AM | 4,487 Views



Kuva mu gitondo cyo kuri uri uyu wa mbere Perezida wa Kenya Uhuru KENYATTA yatangiye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda. 

Saa mbili n'iminota mirongo itatu n'itanu za mu gitondo (8:35 AM), nibwo indege ya Perezida Kenyatta yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererana Dr. Richard SEZIBERA. 

Biteganyijwe ko Perezida Uhuru Kenyatta yakirwa na mugenzi we w'u Rwanda, Perezida Paul KAGAME bakagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yitabiraga inama ya 10 idasanzwe y'abakuru b'ibihugu n'aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, inama yanasize hashyizwe umukono ku masezerano y'isoko rusange ku mugabane wa Africa, (Africa continental free trade area).

Inkuru ya Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama