Yanditswe Oct, 27 2022 12:34 PM | 100,080 Views
Perezida wa Repubulika Paul
Kagame, ku wa Gatatu, yakiriye mugenzi we wa Repubulika ya Santarafurika
Faustin Archange Touadéra uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Aba bakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro kuri politiki ndetse n'ubufatanye bukunze kuranga ibihugu byombi ku bijyanye n'umutekano n'ibindi.
Perezida Touadera yaherukaga mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize.
Icyo gihe uruzinduko rwa Perezida wa Santrafurika mu Rwanda rwongeye kugaragaza ubushake bw'impande zombi, bwo gushimangira ubufatanye n'ubutwererane hagamijwe iterambere n'imibereho myiza by'abababituye nk’uko byagarutsweho na ba perezida Kagame na Touadera mu ntangiriro y'uru ruzinduko.
Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rwishimiye gufatanya n'abaturage ba Santrafurika mu guharanira amahoro, ubwiyunge n'uburumbuke. Isinywa ry'aya masezerano rizafasha gushimangira kurushaho imibanire yacu bitume ubushobozi bwinshi dufite buzana impinduka mu bukungu n'imibereho myiza y'abaturage mu bihugu byacu. Ubutwererane burambye kuri uyu mugabane ni ingenzi cyane kuri twese kugirango tugere ku byo tugamije.”
Perezida Touadera yagize ati “Abanya Santrafrika n'Abanyarwanda basangiye ahazaza. Uruzinduko rwacu i Kigali kandi ruduhaye uburyo bwo kubaka ubutwererane burushijeho gukomera no kungurana ibitekerezo ku nyungu duhuriyeho haba hagati yacu twembi, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”
Gushimangira ubutwererane hagati y u Rwanda na Santarafurika byagaragajwe n'amasezerano yasinywe hagati y'impande zombi arimo ayerekeye ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, kubaka inzego z'umutekano muri Santrafurika, gutwara abantu n'ibintu ndetse n'igenamigambi mu bukungu.
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru