Yanditswe Oct, 27 2022 12:34 PM | 98,969 Views
Perezida wa Repubulika Paul
Kagame, ku wa Gatatu, yakiriye mugenzi we wa Repubulika ya Santarafurika
Faustin Archange Touadéra uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Aba bakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro kuri politiki ndetse n'ubufatanye bukunze kuranga ibihugu byombi ku bijyanye n'umutekano n'ibindi.
Perezida Touadera yaherukaga mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize.
Icyo gihe uruzinduko rwa Perezida wa Santrafurika mu Rwanda rwongeye kugaragaza ubushake bw'impande zombi, bwo gushimangira ubufatanye n'ubutwererane hagamijwe iterambere n'imibereho myiza by'abababituye nk’uko byagarutsweho na ba perezida Kagame na Touadera mu ntangiriro y'uru ruzinduko.
Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rwishimiye gufatanya n'abaturage ba Santrafurika mu guharanira amahoro, ubwiyunge n'uburumbuke. Isinywa ry'aya masezerano rizafasha gushimangira kurushaho imibanire yacu bitume ubushobozi bwinshi dufite buzana impinduka mu bukungu n'imibereho myiza y'abaturage mu bihugu byacu. Ubutwererane burambye kuri uyu mugabane ni ingenzi cyane kuri twese kugirango tugere ku byo tugamije.”
Perezida Touadera yagize ati “Abanya Santrafrika n'Abanyarwanda basangiye ahazaza. Uruzinduko rwacu i Kigali kandi ruduhaye uburyo bwo kubaka ubutwererane burushijeho gukomera no kungurana ibitekerezo ku nyungu duhuriyeho haba hagati yacu twembi, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”
Gushimangira ubutwererane hagati y u Rwanda na Santarafurika byagaragajwe n'amasezerano yasinywe hagati y'impande zombi arimo ayerekeye ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, kubaka inzego z'umutekano muri Santrafurika, gutwara abantu n'ibintu ndetse n'igenamigambi mu bukungu.
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Mar 21, 2023
Soma inkuru
Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo-Perezida Kagame
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda
Mar 13, 2023
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi
Mar 01, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro
Mar 01, 2023
Soma inkuru
U Rwanda na Yorudaniya byasinye amasezerano avanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasipo ...
Feb 22, 2023
Soma inkuru
EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa
Feb 17, 2023
Soma inkuru
Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame
Feb 09, 2023
Soma inkuru