Yanditswe Jul, 09 2021 10:03 AM | 9,858 Views
Ambasaderi
Mutsindashyaka Théoneste yashyikirije Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N’Guesso impapuro zimwemerera
guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, uyu mukuru w’Igihugu ashima imibanire
iri hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Denis Sassou N’Guesso yashimye umubano n’ubushuti u Rwanda na Congo Brazzaville bifitanye, n'uburyo perezida Paul Kagame akomeje guteza u Rwanda imbere, n'umurava we mu guharanira icyateza imbere umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri rusange.
Yashimangiye ko igihugu cye kiteguye gufatanya n’u Rwanda mu kuzamura imikoranire igamije iterambere ry'ubukungu bw’ibihugu byombi.
Ambasaderi Mutsindashyaka nyuma yo gutanga ubutumwa yahawe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri Congo Brazza Ville isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, anizeza Perezida Sassou N’Guesso ko azakomeza gushimangira ubufatanye ndetse n'umubano mwiza biri hagati y'ibihugu byombi.
Yavuze kandi ko azaharanira kuzamura ubuhinzi, ubworozi ndetse n’inganda zitunganya ibibikomokaho.
Yavuze ko ibi bizashyirwamo ingufu hifashishijwe amasezerano y’umubano n’ubufatanye (Jumelage) hagati y’inzego z’ubuyobozi zibishinzwe, kugira ngo bigirire akamaro abaturage b’u Rwanda na ba Congo.
Ikindi ngo ni ugushyira imbaraga mu bijyanye n’ubuhahirane bushingiye ku bukerarugendo.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru