Yanditswe Mar, 23 2019 13:45 PM | 4,681 Views
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu
biganiro nyunguranabitekerezo hagati ya Police y’Igihugu, Minisiteri
y'Ubutabera na Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG, abanyamakuru basabwe
kurangwa n’imikorere ya kinyamwuga mu kazi kabo birinda imvugo zishobora
kubogama no gutangaza amakuru ashobora kubiba urwango, ibihuha, amakabyankuru
no kubiba urwango.
Mu biganiro byabanjirije iki gikorwa, urwego rw’abanyamakuru
bigenzura RMC, urwego ngenzura mikorere RURA, ndetse n'Urwego rw'Ubugenzacyaha
RIB bose bahuriza ku kuba muri iki gihe
Isi igezemo y’ikoranabuhanga rikataje rya 'digital', abanyamakuru bafite
inshingano yo gukora kinyamwuga, bagatangazamakuru y’ukuri, birinda ibihuha,
amakabyankuru, kwirinda ruswa, birinda amakuru yabiba urwango mu bantu [Hate
Speeches], ndetse no kwirinda amakuru yabiba ubugizi bwa nabi[Violence].
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ibi biganiro bavuga ko hari byinshi babyungukiyemo bijyanye n'imikoranire n'inzego z'umutekano mu gihe wasangaga akenshi izi nzego zigongana, ubu zikaba zuzuzanya.
Umunyamabanga wa komisiyo ishinzwe kurwanya
Genocide CNLG Dr Jean Damascène Bizimana, avugako mu rwego kurwanya Jenoside
n'ingengabitekerezo yayo abanyamakuru
bafite uruhare rukomeye mu kwigisha abaturage kandi batangaza amakuru y’ukuri
ku mateka y’u Rwanda.
Agaruka kuri gahunda ziteganijwe mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25, yagaragajeko harimo zimwe mu mpinduka zirimo zijyanye no gufasha abaturage kwibuka ariko bitabangamiye imirimo yabo ibatunze, bitewe n’uko abanyarwanda benshi bamaze gusobanukirwa amateka yabo.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye akaba
anayoboye Minisiteri ifite mu nshingano Polisi y'Igihugu yasabye abanyamakuru
bo mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kurwanya icyaha icyo aricyo cyose,
kuko kigira ingaruka zikomeye kuri muryango nyarwanda mu nzego zose.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu myaka
ibiri ishize na Komisiyo yo kurwanya Genocide, ku kigero cy’ingengabitekerezo
ya Genocide kuva mu 1994-2015 bwagaragajeko ingengabitekerezo ya genocide yagabanutse
ku kigero cya 87%, bigaragazako imyumvire y’abaturage yagiye ihinduka.
Muri ibi biganiro, Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kwitabira serivise zitangwa nayo mu gihe cyo kwibuka ndetse no mu bihe bisanzwe mu gukumira ibyaha, bahamagara ku nimero zayo zitishyirwa zitabwa n’ababishinzwe bakora amasaha 24/24, muri call centre yagaragarijwe abanyamakuru.
Inkuru ya Bienvenue Redemptus
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru