Yanditswe April, 03 2017 at 16:53 PM | 1516 Views
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye
abanyeshuri bo mu Ishuri ry’ubucuruzi
muri Kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umukuru w'igihugu
yabasobanuriye inzira u Rwanda rwanyuzemo rwiyubaka, n'uburyo ruharanira
iterambere ridaheza.
Ibiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'abanyeshuri 22 biga iby'ubucuruzi muri Kaminuza ya Stanford, byagarutse ku iterambere ry'ubukungu ridaheza umuturage uwo ari we wese. Aha yabahaye ingero zirimo gahunda ya Girinka, Guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kimwe, uburezi n'ubuvuzi kuri bose n'ibindi bitandukanye.
Minisitiri w'uburezi Dr Papias Musafiri Malimba yagaragaje ko hari inyungu ku Rwanda mu kwakira bene aba banyeshuri,"Ni abanyeshuri bahagarariye abandi banyeshuri benshi ndetse n'abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi ntago baturuka muri Amerika gusa baturuka mu bihugu birenga 13, abantu nkaba rero iyo baje bakamenya inkuru nyakuri uretse wenda ibyo baba babona mu itangazamakuru ryo hanze cyangwa n'ahandi baba n'abavugizi kumenyekanisha isura nyayo y'igihugu cyacu."
Urugendo rw'aba banyeshuri rwari rugamije kureba iterambere ry'Ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage kandi ridaheza icyiciro icyo aricyo cyose (Inclusive growth mu ndimi z'amahanga). Stanford Graduate School of Business ni rimwe mu mashuri arindwi agize Kaminuza ya Stanford yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Abayobozi b'ibigo by'amashuri ndetse n'ababyeyi ntibumva uburyo hari ibyumba by' ...
January 20, 2019 at 22:25 PM
Soma inkuru
Minisiteri y’uburezi yatangaje ko umwaka w'amashuri wa 2019 ugomba gutangira mu minsi 20 ...
December 25, 2018 at 22:13 PM
Soma inkuru
Minisiteri y'uburezi irasaba abafatanyabikorwa bayo gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi ...
November 08, 2018 at 22:27 PM
Soma inkuru
Minisiteri y'uburezi iravuga ko itazihanganira abayobozi b'ibigo by'amashuri bongera ...
October 28, 2018 at 22:01 PM
Soma inkuru
Bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu bigo byari byarahagaritswe by’agateganyo bigera kuri 57, ...
August 26, 2018 at 22:31 PM
Soma inkuru
Zimwe mu mpuguke zo muri za Kaminuza zo mu bihugu bigize umuryango w'ibihugu bya Afurika y' ...
April 23, 2018 at 20:08 PM
Soma inkuru