Yanditswe Mar, 08 2019 07:46 AM | 11,371 Views
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yageze muri Tanzaniya, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, aho yagiriye uruzinduko rwaranzwe n’ibiganiro byamuhuje we na mugenzi wa John Pombe Magufuli mu ngoro y’umukuru w’iki gihugu.
Perezida wa Republika Paul Kagame mu kiganiro we na mugenzi we Magufuli bagiranye n’abanyamakuru nyuma yo guhura no kuganira mu buryo bwihariye, yagaragaje ibyishimo yatewe n’urugwiro yakiranye muri iki gihugu, ashimangira n’ubushake bw’impande zombi bwo kubaka umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba utajegajega.
Perezida Magufuli na we yishimiye uru ruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, arugaragaza nk’urwo gushimangira ubufatanye mu nzego zose zirimo n’urwa Politiki n’imibanire.
Uretse ibiganiro ku mubano w’ibihugu bya Tanzaniya n’u Rwanda aba bakuru b’ibihugu banaganiriye ku ngingo zirebana n’akarere.
Perezida Kagame yaherukaga muri Tanzania mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2018 mu ruzinduko rw’akazi, naho perezida Magufuli, yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2016.
AMAJYEPFO: Bahangayikishijwe n'indwara y'ubuganga yibasiye inka
Apr 06, 2022
Soma inkuru
Intara y'Amajyepfo ku isonga mu kurwanya igwingira mu bana
Jan 04, 2022
Soma inkuru