Yanditswe Nov, 16 2017 19:00 PM | 5,085 Views
Perezida w’igihugu cya Estonia Madamu Kersti Kaljulaid asanga abanyarwanda bamaze gutera intambwe ikomeye nubwo banyuze mu mateka ashaririye ya jenoside yakorewe abatutsi. Ibi yabigaragaje kuri uyu wa kane ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.
Ku
gicamunsi ahagana saa cyenda n’igice nibwo Nyakubahwa Perezida wa
Estonia Madamu Kersti Kaljulaid
yageze ku kibuga cy’indege i Kigali, ahabwa ikaze n’umuyobozi mukuru w’ikigo
cy’igihugu cy’iterambere RDB Clare AKAMANZI, wari kumwe na minisitiri
w’ikoranabuhanga n’itumanaho Jean Philbert NSENGIMANA, ndetse n’umunyabanga wa
leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga Olivier NDUHUNGIREHE.
Madamu Kersti Kaljulaid, yahise asura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ku Gisozi. Yabanje kwerekwa film mbarankuru ngufi igizwe ahanini n’ubuhamya bw’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Nyuma yaho yatambagijwe igice ndangamateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, asobanurirwa uko yateguwe ndetse n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.
Perezida Kersti Kaljulaid, yanashyize kandi indabo ku mva rusange iruhukiyemo imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside, mu rwego rwo kubunamira. Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abasura uru rwibutso, Perezida Kersti Kaljulaid yavuze ko mu izina ry’abanya-Estonia bose, yifatanyije n’imiryango y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.
Muri ubu butumwa bwe kandi, Perezida Kaljulaid yashimiye abanyarwanda kuba bararenze amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi none ubu bakaba bakataje mu iterambere, avuga ko ari ikimenyetso gikomeye cy’ubuzima n’icyizere cy’ejo hazaza.
Perezida Kersti Kaljulaid, ni inshuro ye ya mbere asura umugabane wa Afurika, akaba yageze mu Rwanda asoje uruzinduko yagiriraga muri Ethiopia. Estonia kandi kuva muri Nyakanga kugeza mu kwezi k’ukuboza uyu mwaka, ni cyo gihugu kiri k’ubuyobozi bw’umuryango w’ubumwe b’Uburayi.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru