AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yunamiye intwari z'Igihugu (Amafoto)

Yanditswe Feb, 01 2020 21:01 PM | 16,755 Views



Kuri uyu munsi w'intwari z'u Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yunamiye intwari z'u Rwanda, ndetse ashyira indabo ku kimenyetso cy'ubutwari. 

Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yageze ku gicumbi cy'intwari z'u Rwanda giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali ari kumwe n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu, habanza kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.

Perezida wa Repubulika yunamiye intwari z'u Rwanda, anashyira indabo ku kimenyetso cy'ubutwari.

Ukuriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, akaba na Ambasaderi wa Repubulika ya Congo mu Rwanda, Guy Nestor Itoua nawe yunamiye intwari z'u Rwanda anashyira indabo ku kimenyetso cy'ubutwari mu izina rye n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bose.

Nyuma yo gushyira indabo ku kimenyetso cy'ubutwari hafashwe umunota wo kuzirikana intwari z'igihugu.

Ku gicumbi cy'intwari kandi, imiryango y'izi ntwari z'u Rwanda nayo yazihaye icyubahiro.

Indabo zabanje gushyirwa ku gicumbi cy'intwari ziri mu cyiciro cy'Imanzi ari zo Umusirikare utazwi izina, uyu ahagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y'u Rwanda ndetse n'abazarugwaho. Muri iki kiciro harimo na Maj Gen Fred Gisa Rwigema.

Indabo zanashyizwe ku gicumbi cy'intwari ziri mu cyiciro cy'Imena aha harimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite n'Abanyeshuri b'i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n'abacengezi mu 1997.

Uwimbabazi Rose ni umukobwa wa Rwagasana Michel. We kimwe na bamwe mu bana b'i Nyange banze kwitandukanya bagaharanira ubumwe bw'abanyarwanda, bavuga ko kwibuka izi ntwari ari ikimeyetso n'isomo ku bakiri bato.

Ati''Aha tuba twazanye n'abana tugira ngo abadukomokaho bazabifate nk'ikimenyetso bakure bazi akamaro ko kuba intwari ko gukorera igihugu utizigamye ukaba wanagipfira, kandi tubona bitanga urugero rwiza mu babyiruka.''

Sindayiheba Fanuel umwe mu ntwari z'i Nyange ati ''Hari byinshi byakozwe yaba ari abariho ndetse n'abatabarutse rurasabwa kubirinda, icya kabiri urubyiruko rukwiye gukunda umurimo kubera ko niyo soko y'iterambere, ikindi nakwingingira urubyiruko kwirinda inzira z'ubusamo kuko iterambere, ubutwari buraharanirwa abantu biyuha akuya.''

Umuyobozi w'urwego rw'igihugu rushinzwe intwari z'igihugu, imidari n'impeta z'ishimwe Dr. Habumuremyi Pierre Damien asanga izi ntwari zibukwa hari icyo abanyarwanda bazigiraho.

Ati ''Abanyarwanda bose urubyiruko turamutse duteye ikirenge mu cy'izo ntwari, turizera ko twagera kuri byinshi twubaka u Rwanda rwiza, rukomeye uyu munsi ndetse n'ejo hazaza. ubutumwa ni ubwo iyo twibuka intwari z'igihugu kuba ari ukugira ngo abanyarwanda umuco w'ubutwari tuwishyiremo, tuwusakaze mu rubyiruko.''

Umunsi w'intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 y'ukwezi kwa kabiri kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 y'ukwezi kwa 10 ugahuzwa n'umunsi wo gukunda igihugu.

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama