Yanditswe Nov, 11 2018 19:20 PM | 71,850 Views
Perezida wa Repubulika
akaba n’umuyobozi w’umuryango w'Afurika yunze ubumwe Paul Kagame ni
umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama y’Ihuriro ryiga ku mahoro ku isi i
Paris mu Bufaransa kuri iki Cyumweru
Muri iyi nama y'ihuriro ry'umutekano ry' i Paris ibaye ku nshuro yayo ya mbere yateguwe n' umukuru w'
igihugu cy' ubufaransa Emmanuel Macron ikaba yitabiriwe n'abakuru b' ibihugu na
za guverinoma z' ibihugu bitandukanye by' isi, aho Emmanuel Macron asanga aho
isi igize buri gihugu gifite inshingano zo kutifata nk' ikirwa kidashishikajwe
n' ibizo rusange byugarije isi.
Ku nshuro yayo ya mbere iyi nama ibaye irahuriza hamwe abakuru b' ibihugu na za guverinoma b' ibihugu by' imigabane yose igize isi bari mu bufaransa mu rwego rwo kwibuka imyaka 100 intambara ya mbere y' isi irangiye bizwi nka ARMISTICE.
Umukuru w' ubudage Dr. Angela Merkel yavuze ko amakosa yakozwe n' abayobozi b'ubudage bw' icyo gihe yabereye isomo iki gihugu mu guha gaciro amahoro no gufatanya na bandi mu gukemura amakimbirane mu biganiro nubwo ayo mahoro atabura gukomwa mu nkora na bimwe mu bihugu bitarasobanukirwa no gukorera hamwe na bandi.Naho umunyamabanga mukuru
w' umuryango w'abibumbye Antonio Guterres asanga kuba hashize imyaka ijana intamabra ya mbere y' isi
irangiye benshi babifata nk'amateka ya
kure, kuko kudasenyera umugozi umwe no gushaka umuti ku bibazo by' ugarije isi
mu nyungu z'abaturage ari bimwe bikomeje
gushyira isi mu kaga.
Iyi nama
ngarukamwaka ibaye uburyo bwo guhuriza hamwe abafatanyabikorwa ku rwego rw' isi
yaba abakuru b' ibihugu, imiryango mpuzamahanga ,za sosiyete sivile barebera hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo
byugarije isi muri iki gihe binyuze muri gahunda zitandukanye zihuriweho
n'abafatanyabikorwa bose yaba mu mutekano n'amahoro,ibidukikije, iterambere
,ikoranabuhanga ndetse n' ubukungu budaheza.
Mbere gato y' iyi nama y' ihuriro ry' amahoro ry' i Paris perezida wa repubulika Paul Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we w' ubufaransa Emmanuel Macron hamwe n'abandi banyacyubahiro nyuma y'imihango yo kwibuka imyaka 100 Intambara ya Mbere y'Isi irangiye yahitanye abantu basaga miriyoni 10 isiga igize abapfakazi abagore bangana hafi miriyoni 3 kuribo hakiyongeraho abana miriyoni 6 bagizwe imfubyi n'iyi ntambara.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru