Yanditswe Feb, 11 2020 10:10 AM | 13,184 Views
Perezida wa Repulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kunamira no gusezera bwanyuma nyakwigendera Daniel Arap Moi wabaye Perezida wa Kabiri wa Kenya.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yihanganishije Abanyakenya muri ibi bihe by’akababaro ndetse ashimangira ko ubucuti buri hagati y’ibihugu byombi butuma akabaro k’abatuye ibihugu byombi baba bagasangiye.
Yagize ati « Urakoze Nyakubahwa Perezida Kenyatta na Madamu Margaret Kenyatta. Turi hano ku bwo ubucuti bukomeye buri hagati y’Abanyarwanda n’abanyaKenya no hagati y’abayobozi ku mpande zombi, kugira ngo hamwe namwe, twihanganishe umuryango wa Nyakwigendera Daniel Arap Moi n’abanyaKenya. Mwakoze cyane kuduha umwanya wo kubihanganisha mu buryo butaziguye ndetse ngo tugaragaze mu buryo bweruye ko iyo Abanyakenya bababaye natwe mu gihugu cyacu tuba turi mu kababaro,kandi ko ko iyo Abanyakenya bateye imbere natwe tuba tubisangiye.Rero Nyakubahwa Perezida, murakoze,turakomeza kubana namwe mu gihe twibuka umwe mu bayobozi bakomeye muri iki gihugu. Imana imuhe iruhuko ridashira. »
Umuhango wo gusezera bwa Nyuma kuri Nyakwigendera Daniel Arap Moi wabereye kuri Stade Nyayo witabirwa n’abanyakenya ibihumbi n’ ibihumbi. Abakuru b’ibihugu bitandukanye byo mu karere n’abigeze kuba bo, bagaragaje ko nyakwigendera Moi yaharaniye amahoro n’iterambere ry’akarere.
Daniel Toroitich arap Moi yavutse tariki 2Nzeri 1924.Yabaye umunyapolitiki ukomeye muri Kenya ndetse aza no kuyiyobora guhera muri 1978 kugeza muri 2002.
N iwe Perezida wa kabiri wa Kenya nyuma ya Jomo Kenyatta.
Moi niwe watumye muri Kenya haza amashyaka menshi muri 1991 ariko akomeza kuyobora ishyaka rye KANU ndetse ritsinda amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri 1992 na 1997.
Mbere y’uko aba Perezida wa Repubulika ya Kenya, yabanje kumwungiriza ni ukuvuga guhera muri 1967 kugeza 1978.
Ni we muntu wategetse Kenya igihe kirekire kuko yayitegetse mu gihe cy’imyaka 24.
AMAJYEPFO: Bahangayikishijwe n'indwara y'ubuganga yibasiye inka
Apr 06, 2022
Soma inkuru
Intara y'Amajyepfo ku isonga mu kurwanya igwingira mu bana
Jan 04, 2022
Soma inkuru