Yanditswe Sep, 06 2019 15:35 PM | 11,291 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yifatanyije n'ibihumbi by’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturutse mu bice bitandukanye by’Isi mu muhango wo Kwita Izina abana 25 b’ingagi wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu.
Uyu muhango wabaga ku nshuro ya 15 witabiriwe n’ibyamamare byise amazina aganisha ku mbaraga za Leta y’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu misozi.
Abana bahawe amazina ni abavutse hagati ya tariki ya 1 Nyakanga 2018 n’iya 11 Gicurasi 2019.
Mu butumwa yatanze Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye abaturage ko bifata neza, bakanafata neza ibidukikije, abasaba gukomeza ubufatanye mu kubibungabunga.
Perezida Kagame yagaragaje ko intambwe nziza yatewe mu kwita ku bidukikije by'umwihariko ingagi zo mu birunga itashoboraga kubaho hatabayeho ubufatanye bw’abaturage no gukurikirana neza ko abo baturage babona inyungu muri ubwo bufatanye bumaze imyaka, bwagiriye akamaro igihugu, ingagi na ba mukerarugendo banyuzwe no kuba hano, kandi ko banyuzwe n’umutekano kubera ubwo bufatanye.
Kuri iyi nshuro uyu muhango witabiriwe n’ibyamamare birimo Umwongereza Naomi Campbell, Umunyamerika w’icyamamare mu muziki wa RnB Ne-Yo, umunyabigwi muri ruhago Tony Adams wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza n’abandi.
Inkuru mu mashusho
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru