AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye isinywa ry'amasezerano y'amahoro n'ubwiyunge i Maputo

Yanditswe Aug, 06 2019 16:33 PM | 5,189 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro n’ubwiyunge hagati ya guverinoma ya Mozambique n’ishyaka rya RENAMO ryahoze ari umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bw'icyo gihugu. 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri ni bwo Perezida  Kagame yageze mu murwa Mukuru Maputo, ahabereye umuhango w’amateka ku baturage ba Mozambique, nyuma y'aho tariki ya mbere z'uku kwezi kwa 8 Perezida Filipe Nyusi na Bwana Ossufo Momade uyoboye RENAMO, bashyize umukono ku masezerano yo guhagarika ubushyamirane no kuhagarika imirwano hagati y’impande zombi umuhango wari wabereye muri parike ya Gorongos, ari naho ishyaka RENAMO rifite ibirindiro bikuru by'igisirikare cyaryo.

Nyuma yo kuyashyiraho umukono, Perezida wa Fillippe Nyusi yasobanuye ko ari intambwe ikomeye ku gutanga ibisubizo birambye ku ntambara n’amakimbirane yari amaze igihe kirekire.

Yagize ati "Turi hano i Gorongos, tubwira abanyaMozambique n’Isi yose ko twateye intambwe idasubira inyuma mu kubaka amahoro kandi ko ari yo mizero ya Mozambique. Ni intambwe ishimangira ubumwe bw’abanyamozambike kandi ko bagomba kubana nta mwiryane. 

Ibi kandi byanashimangiwe n’umuyobozi mushya wa RENAMO Ossufo Momade wavuze ko ari amasezerano y’amateka.

Yagize ati "Tariki ya 1 Kanama ni itariki itazibagirana mu mateka yacu, kuko ari umunsi abanyamozambike bongeye kunga ubumwe nk’umuryango. Uyu munsi ni uw’amateka kuko nyuma y’imyaka myinshi y’intambara n’amakimbirane, nk’abavandimwe twiyemeje kubana mu mahoro tugashyira imbere ineza."

Kuri uyu wa Kabiri, mu Murwa mukuru Maputo hakaba hasinywe amasezerano mashya y'amahoro n’ubwiyunge azatuma tariki 15 z’ukwezi kwa 10 uyu mwaka muri icyo gihugu haba amatora biteze ko azakorwa mu ituze n'umutekano bitandukanye no mu myaka iheruka, aho wasangaga arangwa n'ubushyamirane, ndetse ishyaka rya RENAMO rigashinja irya FRELIMO rya Perezida Nyusi uburiganya muri ayo matora.

 Amasezerano yo gushyira iherezo ku ntambara hagati y’ingabo za Mozambique n’iz’umutwe wa RENAMO, agezweho nyuma yo guhitana ubuzima bw’abasaga miliyoni abandi bagakurwa mu byabo mu myaka isaga 25 intambara hagati y’impande zombi yari imaze. 

Aya masezerano kandi yemejwe bidasubirwaho mu gihe iki gihugu kitegura uruzinduko rw’umushumba wa kiliziya gatolika ku isi Papa Francis ruteganyijwe mu kwezi gutaha, aho azaba azanye ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge. 

Mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize wa 2018, Perezida Nyusi wa Mozambique yasuye u Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi 3 rwaje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yari yagiriye muri Mozambique mu kwezi kwa 10 muri 2016. 

Mu kiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’abanyamakuru, Perezida Felipe Nyusi yashimangiye ko imibanire no gukorera hamwe biranga Abanyarwanda ari isomo ku gihugu cye.

Yagize ati “Twemera ko dusangiye amateka n’ingaruka z’ubukoloni, muri iki gihugu habaye ubwicanyi na jenoside yakorewe abatutsi kandi natwe twahuye n’ibibazo bisa n’ibyo mu buryo bumwe cg ubundi. Aya ni amateka dusangiye kandi urubyiruko rugomba kuyagira ayarwo rukamenya aho twavuye ndetse n’aho tugana. Uruzinduko rwacu mu Rwanda ni ingirakamaro kuko twigiyemo byinshi bijyanye n’aho rwavuye n’aho rugeze kuko ibi byenda gusa n’ibyacu. Iki ni igihugu gito, ntabwo ari igihugu gikungahaye mu mutungo kamere, ariko ni igihugu gikora cyane mu rwego rwo gucyemura ibibazo by’abaturage bacyo, kandi ibi ni byo bikenewe.”

Perezida Kagame na we ashimangira ko ibihugu byombi bisangiye amateka arimo n’afitanye isano n’urugamba rwo kwibohora. 

Mu muhango wo kwakira ku meza mugenzi we Filipe NYUSI, umukuru w’igihugu yashimangiye ko ntawukwiye kwemera ko intambwe yatewe isubira inyuma kuko kuyigeraho byasabye ikiguzi kinini. 

U Rwanda na Mozambique bihuje amateka yo kwibohora ndetse n’icyerekezo cy’ubumwe bwa Afurika no gutahiriza umugozi umwe nk’abanyafurika. Ibihugu byacu byombi bifite ubwisanzure bwo kuganira ku bitureba kandi ikiguzi cyabo ni kinini nk’uko nabyo tubizi. Inshingano yacu ikomeje izakomeza kuba iyo gukomeza urugamba rugana ku burumbuke, umutekano n'agaciro k’abaturage bacu. Twizeye ko abakiri bato bazakomereza aho twagejeje, bakubakira ku byo tumaze kugeraho. Iyo ni imwe mu nshingano dusangiye twese zo guhindura Afrika yunze ubumwe ikarushaho kuba umuryango ugera ku ntego zawo kandi zifatika."

Kugeza ubu ibihugu by’u Rwanda na Mozambique bifite komisiyo ihoraho ihurirweho n'ibihugu byombi ishinzwe gushimangira imibanire myiza hagati yabyo.  Byasinyanye kandi amasezerano y’imikoranire nko  koroherezanya mu bijyanye n’ingendo z’indege, ubuhahirane n'ubucuruzi, kubona visa, ubufatanye mu bya siyansi n'ikoranabuhanga, uburezi, guteza imbere ishoramari, ubufatanye mu bya politiki, umuco, ubukerarugendo, umutungo kamere, imiyoborere, ubuhinzi, uburobyi n'ibindi. 

Amafoto: Urugwiro 

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura