Yanditswe Aug, 26 2018 22:27 PM | 35,919 Views
Perezida wa republika Paul Kagame ari na we uyoboye umuryango wa
Afrika yunze ubumwe yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Emmerson
Mnangagwa wa Zimbabwe, aho yabwiye itangazamakuru ko yaje gushyigikira Zimbabwe
n'abaturage bayo ndetse n'abayobozi mu nzira nshya batangiye yo kongera kubaka
igihugu gihamye.
Perezida wa Republika y'u Rwanda Paul Kagame ari mu bakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma
bitabiriye ibirori byo kurahira kwa perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa
byabaye kuri iki cyumweru i Harare mu murwa mukuru w'iki gihugu.
Nyuma yo kurahira Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ko agiye guharanira ubumwe bw'abaturage ba Zimbabwe, kandi ko azazamura ubukungu bw'igihugu bukagera ku rwego rw'ubuciriritse, kigateza imbere ishoramari, kandi hakabaho guhanga imirimo inyuranye.
Uretse guteza imbere ubukungu Perezida Mnangagwa yizeje ko azaba umuyobozi wumva kandi ukorera abaturage. Yagize ati, "Ba nyakubahwa muri aha, icyerekezo cya Zimbabwe nshya cyangwa Zimbabwe twifuza, ni icyerekezo gisangiwe, kandi gishingiye ku mirongo y'umutwe wa politiki. Nka perezida wanyu, nizeje kuzakora ntawe mbogamiyeho, kandi nshyira mu gaciro, ntacyo ntinya cyangwa ngire uwo ngire uwo mbera. Nka perezida w'abanyazimbabwe bose, nk'uko nakomeje kubivuga ndi perezida wanyu ubatega amatwi kandi ubakorera, ku bw'ibyo rero umuntu wese uzahabwa umwanya mu nzego za Leta, izo ari zo zose ku buyobozi bwanjye azasabwa gushyira mu bikorwa ubuyobozi bukorera abaturage mu gihe azaba ari mu nshingano ze."
Perezida Emmerson Mnangagwa kandi yagarutse ku mvururu zabaye nyuma y'amatora atangaza ko azashyiraho komisiyo izacukumbura ibyaziteye n'abazigizemo uruhare bagakurikiranwa kuko ngo atari ibintu byo kwihanganirwa.
Mu kiganiro Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yahaye umunyamakuru w'ikigo cy'itangazamakuru cya Afrika y'epfo SABC, yasobanuye ko kimwe mu byatumye yitabira ibi birori harimo n'uko ari ukugira ngo umuryango ayoboye wa Afrika yunze ubumwe ugaragarize Zimbabwe ko wifatanyije na bo. Ati, "Mbere na mbere twakomeje gukurikiranira hafi ibyaberaga hano muri Zimbabwe, mu bihe bya vuba aha by'amatora. Twohereje indorerezi z'umuryango wa Afrika yunze ubumwe, baje muri Zimbabwe kureba uko amatora agenda, rero icyo twabonye ni uko amatora yagenze neza cyane, n'ubwo buri gihe hatazabura abantu bakomeza kugira ibyo batishimira binyuranye, byaba ari ukuri cyangwa atari ko, nta nzira n'imwe itazagira abantu nk'aba, ku bw'ibyo rero twaje muri Zimbabwe kugaragariza uwatsinze amatora perezida Mnangagwa, ishyaka ZANU PF n'abaturage ba Zimbabwe ko tubashyigikiye, kubera ko aya matora ari ingirakamaro ku banyazimbabwe, atangiza urundi rugendo rwa Zimbabwe rw'amateka nk'uko twese tubizi, Zimbabwe irimo gushakisha uburyo yakomezamo inzira yo kongera kwiyubaka. Rero turi hano ngo dushyigikire Zimbabwe, dushyigikire abaturage ba ZImbabwe, dushyigikire abayobozi ba Zimbabwe, kugira ngo Zimbabwe yongere ijye mu buryo, isubire mu bihugu bihagaze neza ku mugabane wacu."
Muri ibi birori kandi perezida Mnangagwa yasomye ubutumwa bwoherejwe n'uwo yasimbuye, Robert Mugabe, wavuze ko atashoboye kubyitabira kubera uburwayi bw'umugore we ariko akaba yohereje umukobwa we n'umugabo we. Akaba yanamushimiye ku bw'intsinzi yabonye mu matora.
Perezida Emmerson Mnangagwa warahiriye kuyobora Zimbabwe muri republika ya kabiri, yatsinze amatora yo ku itari 30 Nyakanga ku majwi 50,8% biza gushimangirwa bidasubirwaho n'urukiko rurinda itegeko nshinga kuwa 5 w'iki cyumweru dusoje rutesha agaciro ikirego cy'uwo bari bahanganye Nelson Chamisa.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru