AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama ya AGRF yigaga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika

Yanditswe Sep, 08 2021 19:14 PM | 138,811 Views



Perezida Paul Kagame aratangaza ko kwihaza mu biribwa biri mu by’ingenzi byafasha Isi na Afurika, by’umwihariko kugera ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs.

Umukuru w’igihugu atangaje ibi mu gihe Afurika yihariye 35% y’abibasiwe n’ikibazo cy’ibiribwa bidahagije mu Isi.

Mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika yabaye kuri uyu wa Gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga Perezida Kagame yabajijwe uburyo impinduramatwara mu buhinzi n’ubworozi zafasha Afurika kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya COVID19, cyatumye uyu mugabane udohoka mu rugamba rwo kwesa imihigo ikubiye mu ntego z’iterambere rirambye, SDGs.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “70% y’abanyafurika bafite imyaka y’ubukure bakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’umusaruro no kuwongerera agaciro. Iyo abo bantu bose badahagaze neza rero na Afurika ntabwo iba ihagaze neza. 35% y’abafite ikibazo cy’ibiribwa ku Isi yose bari muri Afurika. Mu buryo bufatika rero dukeneye impinduramatwara mu miterere y’uruhererekane rw’ibiribwa. Tugomba kandi gukora ku buryo buri wese abona ibiribwa akeneye bitamuhenze kandi nta busumbane burimo, kuri Afurika ibyo bishatse kuvuga ko tugomba gutumiza mu mahanga ibiribwa bike kuko dufite ubushobozi bwo guhinga tukeza ibirenze ibyo dukeneye.”

“Tugomba kandi kubyaza umusaruro isoko rusange rya Afurika tugahahirana hagati yacu. Ayo ni amahirwe akomeye y’ubucuruzi kuri twese. Inama mpuzamahanga ku biribwa yateguwe n’umuryango w’abibumbye mu mpera z’uku kwezi ni urubuga rwo kwiyemeza gushyira mu bikorwa ingamba za ngombwa kugirango habeho impinduramatwara zikenewe mu biribwa nkuko biri mu ntego z’iterambere rirambye, SDGs.”

“NEPAD yafashajije Afurika gushyiraho icyerekezo kimwe mbere y’inama iteganyijwe ku cyerekezo 2063. Ibisubizo bya Afurika bikubiye muri izi ngingo eshanu, arizo imirire no gutanga ibiribwa mu mashuri, gufasha amasoko y’iwacu n’uruhererekane rw’ibiribwa kimwe n’ubucuruzi hagati muri Afurika, ukongera ingengo y’imari dushyira mu buhinzi ikagera byibura ku 10% y’ingengo y’imari ya leta, gufasha abahinzi bato by’umwihariko abagore, no kugeza ku bahinzi mu buryo bwagutsen amakuru y’imihindagurikire y’ikirere aburira abahinzi.”

Yakomeje agira ati “Ariko nanone tugomba kuzirikana ko kubigeraho bisaba gushyira mu bikorwa ibi bitekerezo byiza aho gukomeza kubiganiraho gusa.”

Inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika yabaye kuri uyu wa gatatu, yari iyobowe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta dore ko icyo gihugu ari nacyo cyayakiriye.

Divin Uwayo

 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura