Yanditswe Jul, 15 2021 17:55 PM | 74,389 Views
Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame
yitabiriye inama yigaga kuri gahunda yo kongerera ubushobozi no kuvugurura
ishyirahamwe mpuzamahanga ry'iterambere IDA, yabaye hifashishijwe
ikoranabuhanga, iyoborwa na perezida wa Cote d’Ivoire, Alassane Ouattara.
Ni inama yo ku rwego rwo hejuru, yitabiriwe n’abandi bayobozi bo muri Afurika ndetse n’aba Banki y’isi.
Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko kongera ubushobozi iri shyirahamwe rishinzwe iterambere mpuzamahanga IDA kuko n’ibihugu bikuramo inyungu mu nzego zinyuranye:
Yagize ati “Usibye inzego z’ubuzima dukeneye na none kongera ishoramari mu bikorwaremezo, mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, iterambere ry’inganda no kongerera ubushobozi abaturage. Ibi mu by’ukuri ni byo dukeneye kuri ubu, kandi ni yo mpamvu banki y’isi yemeje ko habaho kongerera IDA ubushobozi ku ncuro ya 20 bigakorwa hakiri kare.”
“Muri Afurika natwe tugomba kubigiramo uruhare twubaka inzego zitanga serivisi mu buryo buhamye kandi bigakorwa mu mucyo. Tugomba kandi gukora ibishoboka imisoro y’imbere mu gihugu ikinjizwa kurushaho kandi igice kinini cy’umutungo wacu kikajya mu ngengo y’imari y’uburezi n’iy’ubuvuzi.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko nta cyagerwaho hatabayeho kwita ku mahoro n’umutekano, nk’uko byanagaragajwe n’abandi bayobozi bari muri iki gikorwa.
Ati “Mu bice byose bigize uturere twa Afurika tubona ingero z’ibigenda bigerwaho ariko ugasanga bibaye imfabusa kubera amakimbirane no gushegeshwa nayo. Ibi bituma umutungo wagakoreshejwe mu bindi bikorwa by’iterambere wimurirwa mu bindi kandi bikanagira ingaruka ku baturanyi bo mu karere.” “Hakenewe rero ko twe dutahiriza umugozi umwe, kugira ngo haboneke uburyo buhoraho bwo kubonera imari inzego zishinzwe amahoro n’umutekano zo muri Afurika, dufatanyije na IDA hamwe no kuyongerera ubushobozi. Ibi nibishyirwa mu bikorwa, icyerekezo gihamye kiri muri aya masezerano, kizafasha Afurika isohoka mu ngaruka z’iki cyorezo noneho isubira mu murongo ushyitse w’ubwiyongere bw’ubukungu.”
Uretse abakuru b’ibihugu na za guverinoma, iyi nama yitabiriwe kandi n’abahagarariye Banki y’isi n’inzego ziyishamikiyeho ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru