Yanditswe Sep, 02 2020 09:07 AM | 32,405 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko ikorabuhanga
rifite uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho y'urubyiruko rwihariye
umubare munini w'abatuye isi.
Ibi umukuru w' igihugu yabivugiye mu nama yo ku rwego rwo hejuru yigaga kuri gahunda ebyiri zigamije iterambere ry' urubyuriko.
Izo gahunda ni Generation Unlimited ifatwa nk'icyerekezo cy'urubyiruko muri 2030 ikaba iharanira iterambere ry'urubyiruko mu bijyanye n'uburezi ndetse no kwihangira imirimo ndetse na Giga Connect igamije gutuma buri shuri rigeramo internet no gufasha abakiri bato kubona amakuru no gukora amahitamo.
Muri iyi nama yitabiriwe n'umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye Antonio Guteress, Perezida Kagame umwe mu bayoboye gahunga ya Generation unlimitted yagaragaje ko Afurika itasigaye inyuma muri izi gahunda.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru