AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa

Yanditswe Feb, 17 2023 11:45 AM | 62,044 Views



Kuri uyu wa Gatanu, i Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bitabiriye inama igamije gusuzuma  ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda n'aya Nairobi ku bibazo by’umutekano muri DRC.

Ni inama yayobowe na Perezida wa Angola João Lourenço na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ari na we uyobora EAC muri iki gihe. 

Nyuma y'iyi nama, Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba washimangiye ko mu Rwanda hari impunzi z'Abanye-Congo bakeneye gusubira iwabo usaba ko gahunda yo kubacyura yakwihutishwa.

Uyu muryango utangaje ibi mu gihe mu minsi ishize ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwahakanye ko nta mpunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda.

Perezida Laurenço akaba yayoboye iyo nama afatanyije na mugenzi we w’u Burundi Perezida Evaritse NDAYISHIMIYE ari nawe muyobozi w'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba muri iki gihe.

Umwe mu myanzuro y'ingenzi yafatiwe muri iyo nama ni uko abakuru b'ibihugu bashimangiye ko mu bihugu by'u Rwanda na Uganda hari impunzi z'Abanye-Congo kandi ko zigomba gusubira mu gihugu cyazo ari cyo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Indi myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo ko bitarenze tariki 30 z'ukwezi gutaha kwa Gatatu imitwe yose yitwaje intwaro igomba kuba yashyize intwaro hasi kandi ikava mu bice byose yafashe, guhagarika imirwano ndetse abakuwe mu byabo bagasubira iwabo.

Abakuru b'ibihugu kandi bashyigikiye ko hashyirwaho itsinda ry'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba risuzuma rikanagenzura iyubahirizwa ry'ibyemezo bifatwa kuri iki kibazo, itsinda cyangwa komisiyo igomba kunganira iyari isanzweho.

Inama ya Addis Abeba yo kuri uyu wa Gatanu yitabiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida William Ruto wa Kenya, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr. Peter Mathuki.

Ni mu gihe Perezida wa Uganda we yahagarariwe na Visi Perezida w'icyo gihugu Jessica Alupo naho Sudan Y'Epfo yo ihagararirwa na visi minisitiri w'ububanyi n'amahanga Deng Dau.

Muri iyi nama kandi Perezida Kagame Perezida yagiranye ibiganiro n'umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye Antonio Guterres. 

Ni ibiganiro byabereye i Addis Abeba muri Ethiopia aho abo banyacyubahiro bombi bitabiriye inama ya 36 isanzwe y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ibiganiro byagarutse ku bibazo by'umutekano mu karere n'ibisubizo kuri icyo kibazo byashatswe n'akarere kandi bikaba bigomba gushyigikirwa n'umuryango mpuzamahanga.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopia mu ijoro ryo kuwa Kane aho yitabiriye inteko rusange isanzwe ya 36 y’abakuru b’ibibihugu na za guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Iyi nteko rusange izatangira ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu izaganirirwamo kandi ifatirwemo ibyemezo bitandukanye byo mu rwego rwa politiki n’ubukungu bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage ba Afurika.

Yahawe insanganyamatsiko igira iti "Umwaka w’Isoko Rusange ry’Umugabane wa Afurika: kwihutisha isoko rusange ry’umugabane wa Afurika."

Muri iyi nama biteganijwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame azamurikira bagenzi be raporo yakozwe ku mavugurura mu nzego z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’ishoramari mu rwego rw’ubuzima. Umukuru w'igihugu kandi azitabira inama yateguwe n’akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira