Yanditswe Jun, 18 2020 08:06 AM | 34,330 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yifatanije n'abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika mu nama idasanzwe hagati y’Afrika n’u bushinwa. Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku bufatanye bw’impande zombi mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Iyi nama yari iyobowe na Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo ari na we uyoboye umuryango w’Afrika yunze Ubumwe ndetse na Macky Sall uyoboye ihuriro rihuza u Bushinwa n’Afrika ndetse na Perezida Xi JinPing w’ubushinwa.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye
iyi nama, Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye bw’impande zombie muri ibi
bihe ari ingenzi.
Yagize ati “Guverinoma ya Republika ya rubanda y’u bushinwa n’urwego rw’abikorera mu Bushinwa, bahaye Afurika ibikoresho by’ingenzi birimo ibyo gupima n’ibyo kwifashisha kwa muganga, mu gihe byari bikenewe cyane. Ibi byafashije mu gutabara ubuzima kandi ni cyo bikomeje kumara. Turashima kandi inkunga u Bushinwa buherutse kwemera gutanga ingana na miliyari 2 z’amadolari ngo zifashe umugabane mu guhangana na covid-19 ndetse n’inkunga irebana n’umwenda ku bihugu 20 bikize ku isi.
Ni inama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rya videwo maze bumvikana ko impande zombi ko zigomba gufatanya mu guhangana nicyorezo cya Covid-19.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/R1aLwwpgsBQ" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru